skol
fortebet

Umugabo yagarutse ku ivuko nyuma y’amezi 7 atwitswe akanashyingurwa

Yanditswe: Sunday 07, Jan 2018

Sponsored Ad

Umugabo wo mu gihugu cya Thailand yatunguye benshi bo mu muryango we nyuma y’uko agarutse ku ivuko hashize amezi arindwi bizwi ko yapfuye akanashyingurwa atwitswe.
Sakorn Sacheewa w’imyaka 44 y’amavuko byari bizwi ko yapfuye ndetse hanatanzwe amatangazo yo kumushyingura kuburyo ari umuhango witabiriwe n’inshuti n’abavandimwe.
Yiberaga mu ntara ya Si ka ket aho yakoraga umwuga wo kuroba akoresheje ubwato;umuryango we watangiye kwiheba unatangaza ko yapfuye hakorwa imihango yo kumushyingura. (...)

Sponsored Ad

Umugabo wo mu gihugu cya Thailand yatunguye benshi bo mu muryango we nyuma y’uko agarutse ku ivuko hashize amezi arindwi bizwi ko yapfuye akanashyingurwa atwitswe.

Sakorn Sacheewa w’imyaka 44 y’amavuko byari bizwi ko yapfuye ndetse hanatanzwe amatangazo yo kumushyingura kuburyo ari umuhango witabiriwe n’inshuti n’abavandimwe.

Yiberaga mu ntara ya Si ka ket aho yakoraga umwuga wo kuroba akoresheje ubwato;umuryango we watangiye kwiheba unatangaza ko yapfuye hakorwa imihango yo kumushyingura.

Uyu mugabo yakoze uyu murimo w’uburobyi azenguruka ibice bitandukanye by’igihugu nyamara ab’iwabo baziko yapfuye agatwikwa bagasigarana ivu.Mu gihe cyose yahamaze ntiyigeze avugana n’umuryango kuburyo bari kumenya aho aherereye.Akigera mu rugo abo mu muryango we bamushidikanyijeho bamukoresha ibitanduka basobekeranya amaboko ye ngo barebe ko atari umuzimu wabaziye.

Ubwo byatangazwaga y’uko yapfuye

Kuwa 17 Ukuboza 2017 nibwo yageze mu muryango we.Ab’iwabo batangiye kumukoraho ngo barebe niba ariby’ukuri babona.Ni nyuma yuko hari hashize amezi arindwi bagenzura ko atapfuye nkuko bari babibwiwe.

Sakorn yatangaje ko yakoraga i Myanmar akaza kwibwa ibyangombwa akabibura burundu ariko yari yabibwiye ubuyobozi bw’ibanze bwaho . “Tekereza ko uwo muntu yabikoresheje antesha agaciro”

Ibiro bishinzwe kwandika abapfuye n’abavutse bari baratanze icyangombwa kigaragaza ko uyu mugabo yapfuye mu mezi arindwi ashize. Polisi yari yatangiye gushakisha uburyo uyu mugabo yapfuyemo n’uburyo yashyinguwemo banamenye uwatse icyangombwa cy’uko yapfuye.

Mu nkuru y’ikinyamakuru Modernghana.com yatambutse mu minsi ishize berekanye umuore witwa vilasa w’imyaka 82 y’amavuko ukomoka mu Buhinde nawe wasubiye iwabo hashize imyaka 40 ashyinguwe n’umuryango we n’inshuti n’abavandimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa