skol
fortebet

Umugabo yagiye kwibagisha isura ngo abe mwiza ahubwo birangira abaye mubi maze yica muganga nawe ariyahura

Yanditswe: Saturday 17, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Iouri Lebedevu w’imyaka 34 y’amavuko, kuva mu mwaka wa 2011 yagiye agana muganga akamubaga mu maso, icyo yari agamije ni ukugira isura nziza, si ko byagenze birangira yiyanze anica muganga wabimufashagamo.
Uyu mugabo yibagishaga izuru n’amatwi, ariko uko yifuzaga imikorere y’ibi bice by’umubiri we si ko byagenze, ahubwo aba mubi kurusha uko yari asanzwe.
Nk’uko ikinyamakuru 7sur7 kibitangaza, urukiko rwo mu mujyi wa Saint Petersburgd mu Burusiya, rwatangaje iyi nkuru muri aya magambo “ku (...)

Sponsored Ad

Iouri Lebedevu w’imyaka 34 y’amavuko, kuva mu mwaka wa 2011 yagiye agana muganga akamubaga mu maso, icyo yari agamije ni ukugira isura nziza, si ko byagenze birangira yiyanze anica muganga wabimufashagamo.

Uyu mugabo yibagishaga izuru n’amatwi, ariko uko yifuzaga imikorere y’ibi bice by’umubiri we si ko byagenze, ahubwo aba mubi kurusha uko yari asanzwe.

Nk’uko ikinyamakuru 7sur7 kibitangaza, urukiko rwo mu mujyi wa Saint Petersburgd mu Burusiya, rwatangaje iyi nkuru muri aya magambo “ku gicamunsi cyo ku wa mbere nibwo yagiye mu bitaro afite imbunda yahishe mu gitambaro, yinjiye mu biro bya dogiteri Alexandre Remizov, aramurasa mbere y’uko na we yiyahura”.

Polisi yasatse mu nzu ya Lebedevu, isangamo amabaruwa uyu muganga yagiye amwandikira akamubwira ngo azajye gushaka abaganga b’inzobere mu ndwara zo mu mutwe “psychiatre), bamufashe kumuhumuriza dore ko yagaragazaga ibimenyetso byo kwitera ikizere no kwiyanga.

Ibitekerezo

  • Uyu muganga yarahemutse pee!!! Niba yarabonaga ko arwaye indwara yo mu mutwe yagomba kumwohereza kwa doctor mbere yo kumubaga isura!!! Gukunda amafaranga ukwibagirwa inshingano zawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa