skol
fortebet

Umugabo yagwiriwe n’isanduku yarimo umurambo wa nyina bari bagiye gushyingura arapfa

Yanditswe: Monday 18, Jun 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa Samen Kondorura w’imyaka 40 ukomoka muri Indonesia yahuye n’uruva gusenya ubwo yagwirwaga n’isanduku yarimo umurambo wa nyina bari bagiye gushyingura,bikarangira nawe amukurikiye.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wari kumwe n’abandi bari kuzamura isanduku yarimo umurambo wa nyina kugira ngo bayigeze mu munara hejuru ngo asezerweho bwa nyuma nkuko imihango yo muri iki gihugu ibigenza,iza kubacika yikubita kuri uyu mugabo ihita imwica kubera ingufu yamanukanye.

Nkuko byatangajwe n’umuyobozi wa polisi yo muri aka ka Tana Taraja witwa Julianto Sirait,iyi sanduku yarimo umurambo yanyereye ku ngazi bayizamuragaho,abagabo bari bayisunitse bananirwa kuyifata nibwo yamanutse yikubita kuri uyu mugabo ihita imuhitana.

Nyuma yo kugwirwa n’iyi sanduku irimo umurambo wa nyina,Kondorura yahise ajyanwa igitaraganya kwa muganga,aho yahageze yapfuye bahita bamushyingura hamwe na nyina.

Ibitekerezo

  • Iyi nkuru irababaje cyane.Umuryango we niwihangane.Gusa tujye twibuka ko ubuzima butarangirira hano.Muli Yohana 6:40,Yesu ubwe yavuze ko abantu bapfa bamwizera azabazura ku munsi w’imperuka.Bitandukanye n’abantu bapfa biberaga gusa mu byisi,ntibite ku bintu byerekeye imana.Bakumva gusa ko ubuzima ari amafaranga,shuguri,politike,etc...Abo ntabwo bazazuka kubera ko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4).Mujye mwemera ko imana yaturemye,bitayinanira kutuzura.
    It is a matter of time kandi uwo munsi uzaza nta kabuza.Abantu babishidikanya,ntabwo izabazura kuko byerekana ko batizera imana.Soma muli 2 Petero 3:9 IMPAMVU imana itinda kuzana umunsi w’imperuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa