Kigali

Tanzania: Umugabo yahaye mugenzi we ikiraka cyo kumuterera inda none yagiye kugana inkiko

Udushya   Yanditwe na: Martin Munezero 10 July 2017 Yasuwe: 4407 0

Umugabo w’imyaka 30 wo muri Tanzania witwa Darius Makambak umupolisi muri Tanzania Police force yishyuye inshuti ye Evans Mastano amafaranga menshi ngo amuterere inda umugore none bagiye kwitabaza inkiko.

Evans Mastano yafashe ikiraka cyo gutera inda umugore w’inshuti ye aho buri kwezi yishyurwaga amafaranga 40,000 mu mashiringi ya Kenya akaba angana na 325 081 ubishyize mu manyarwanda,nyuma y’amezi icumi agerageza byarangiye ananiwe gutera inda wa umugore.

Ibintu byaje kujya irudubi ubwo uyu mugabo byamenyekanye ko nawe atabyara kandi akaba yaremeye kurongora umugore wa bandi kandi nawe afite ikibazo cyo kutabyara.

Nyuma yo kunanirwa ikiraka yatangiye, uwamuhaye ikiraka Makambak yamujyanye mu rukiko kugira ngo Evans yisobanure uburyo yemeye ko yatera inda umugore we akamusambanya amezi icumi adahagarara yarangiza n’ibyo yemeye gukora bikamunanira.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ubuhamya bw’ umwari watwitswe na gaz agasimbuka urupfu

Umukobwa wo mu gihugu cya Nigeria witwa Desire Benjamin Chinenye, w’ imyaka...
23 September 2017 Yasuwe: 3029 0

Umwongereza afungiwe i Dubai azira kuzamura urutoki rwo hagati

Polisi yo mugi wa Dubai yataye muri yombi Umugabo w’Umwongereza wazamuriye...
23 September 2017 Yasuwe: 1237 0

Tunisia: Batoye itegeko ryemerera umukobwa gushaka umugabo utari...

Tariki 14 Nzeli 2017, wahindutse umunsi utazibagirana ku bagore n’ abakobwa...
14 September 2017 Yasuwe: 1510 0

Mu Bwongereza umwicanyi yishe umwana w’umukobwa ubwo yashakaga kumufata ku...

Mu gihugu cy’Ubwongereza haravugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 51 witwa Mark...
14 September 2017 Yasuwe: 1623 0

Nigeria: Umupasiteri wazutse nyuma y’ amasha 48 yatangaje abantu

Umupasiteri witwa Wokoma David, wo mu gihugu cya Nigeria ku wa Mbere w’ iki...
13 September 2017 Yasuwe: 3575 0

Kigali: Umusore yibye inkoko ahungira mu rusengero

Mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge umusore w’ imyaka 17 yibye...
12 September 2017 Yasuwe: 1896 0