skol
fortebet

Umugabo yahoberanye n’intare bashirana urukumbuzi (Amafoto)

Yanditswe: Thursday 14, Dec 2017

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Mexique Umugabo witwa Adolfo yatangaje abatari bacye nyuma yo guhoberana n’intare y’ingore bagashirana urukumbuzi nyuma y’igihe kirekire batabonana amaso kuyandi.
Iy’intare y’ingore yitwa Kiara.Yatunzwe na Adolfo imyaka myinshi ikiri icyana ariko nyuma uyu mugabo aza kuyohereza mu muryango wita ku nyamaswa muri iki gihugu kugirango ube ariwe ukomeza kuyikurikirana ibana n’izindi.
Ikinyamakuru The Mirror kiravuga ko uyu mugabo yafashe iy’intare y’ingore ikiri icyana atangira (...)

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Mexique Umugabo witwa Adolfo yatangaje abatari bacye nyuma yo guhoberana n’intare y’ingore bagashirana urukumbuzi nyuma y’igihe kirekire batabonana amaso kuyandi.

Iy’intare y’ingore yitwa Kiara.Yatunzwe na Adolfo imyaka myinshi ikiri icyana ariko nyuma uyu mugabo aza kuyohereza mu muryango wita ku nyamaswa muri iki gihugu kugirango ube ariwe ukomeza kuyikurikirana ibana n’izindi.

Ikinyamakuru The Mirror kiravuga ko uyu mugabo yafashe iy’intare y’ingore ikiri icyana atangira kuyirera no kuyitoza kubana n’abantu.Yashyizwe mu muryango wita ku nyamanswa muri Mexique witwa Black Jaguar-White Tiger Foundation kugira ngo yitabweho mu buryo bwihariye kandi buboneye.

Amashusho n’amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mugabo ahoberana n’iyi nyamaswa byimbitse.Izamura amaguru yayo nawe agatega amaboko bakajya kureshya.

Uyu mugabo yahoberanye n’intare biratinda

Iyi ntare Kiara ihobera Adolfo, imushyira ku butaka bagakina mu buryo bwatunguye ubwo benshi uyu mugabo yari yayisuye mu kigo isiga ibamo.Abantu benshi batangariye cyane iriya ntare bitewe n’uburyo yitwaye kuri Adolfo imwereka urukundo rudasanzwe.

Ni mu gihe bisanzwe bizwi ko intare ari mu nyamaswa zinkazi bitakorohera buri wese gukinisha uko ashatse.

Ibitekerezo

  • Mbega byiza we !! Koko hari igihe inyamaswa zimenyera umuntu zibana nawe.Ariko hari igihe bihinduka ikakurya,cyane cyane iyo ishonje cyangwa iyo uyibabaje.Nk’abakristu,tugomba kumenya ko muli Paradizo tuzaba dukina n’inyamaswa z’inkazi:Intare,inzoka,etc...Bisome muli Yesaya 11:6-8.Niyo mpamvu tugomba gushaka imana cyane kugirango tuzabe muli iyo paradizo,aho kwibera mu byisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa