skol
fortebet

Umugabo yafatiwe mu cyuho ari gukorakora umugore w’umusirikare muri bisi yuzuye abagenzi

Yanditswe: Monday 19, Aug 2019

Sponsored Ad

Umugabo w’umunya Nigeria yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho yagiye hanze ari gukorakoraga umugore w’umusirikare bari muri bisi imwe bikarangira afatiwe mu cyuho.

Sponsored Ad

Uyu mugabo utagira ikinyabupfura yakorakoye umugore usanzwe ari umusirikare ku kibuno n’ahandi birangira amufashe amupfukamisha mu modoka bose babireba.

Uyu mugore ufite abana 5 yakorakowe n’uyu mugabo mu ruhame ubwo bari muri bisi yavaga ahitwa Ajah yerekeza CMS nkuko byatangajwe n’uwasakaje amashusho kuri Twitter witwa Osas Dreal.

Uyu mugore akimara gufata uyu mugabo wamukorakoraga yahise amupfukamisha hasi, arangije amubwira ko agiye kumujyana ku kigo cya gisirikare bakamuhana bihanukiriye.

Uyu mugabo akimara kumenya ko uyu mugore ari umusirikare,yatangiye gusaba imbabazi,atitira amaguru kubera ubwoba bituma benshi mu bantu bari kumwe bamugirira impuhwe.

Abari muri iyi bisi bagerageje kumusabira imbabazi na polisi ihita ihagera nayo imutegeka gusaba imbabazi uyu musirikare w’umugore birarangira.

Abanya Nigeria barakariye uyu mugabo cyane mu butumwa bashyize kuri Twitter bavuga ko imyitwarire idahwitse nk’iyi ikwiye ibihano.

Ibitekerezo

  • Nuko mutazi ibibera muli za Bus zacu bita ZONDA from China.Kubera umubyigano,abagabo benshi bagenda "bakorakora" ku mabuno n’amabere y’abagore,cyangwa bakabitsiritaho babishaka.Benshi ntabwo bazi ko Itegeko nomero 68/2018 ribahanisha gufungwa hagati y’imyaka 1-2,n’ihazabu hagati ya 100 000 -500 000 Frw.Ikirenze ibyo,Imana izahanisha abashurashuzi n’abasambanyi kubima ubuzima bw’iteka muli paradizo,kimwe n’abandi bose bakora ibyo itubuza.Kwishimisha akanya gato hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka,ni ukutagira ubwenge nyakuri (wisdom).

    nahano muri ziriya bagenda bahagaze bibaho cyane,hari abagenda bikuba kubagore n’abakobwa ukabona barikugenda bahindura indoro, usanga hari abagabo babikora kenshi. leta nitabare bitarakomera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa