skol
fortebet

Umugabo yakaswe ururimi n’uwari umukunzi we ubwo barimo batera akabariro

Yanditswe: Wednesday 08, May 2019

Sponsored Ad

skol

Foto@Internet

Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y’umugabo witwa Micheal Otieno wakaswe ururimi n’uwari umukunzi we.

Sponsored Ad

Ngo yashakaga ko azacika kuri iyi ngeso kuko yamubayeho karande.

Ibi byabaye kuri iki cyumweru tariki 5 ubwo uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko yasambanaga n’uwahoze ari umukunzi we Philister Akinyi ufite imyaka 46.

Ngo aba bombi igihe bari bari mu gikorwa cyo gutera akabariro ngo uyu mugore Akinyi yamucunze amukata ururimi ngo kubera ko uyu mugabo kuva cyera bagikundana ntiyigeze atana n’umuco wamwokamye wo gucana inyuma uwo bashakanye ngo nawe yajyaga amuca inyuma mu gihe bakundanye.

Umutangabuhamya wageze mu rugo rwa Micheal bwa mbere yabwiye inzego z’umutekano ko yumvishe uyu mugabo avuza induru niko kuza yiruka kugirango arebe icyo abaye asanga uyu mugore amukuyemo ururimi.

Akinyi avuga ko kuba yakoze bino atabyicuza ahubwo ko yashakaga guha isomo uyu mugabo ngo kuko iyi ngeso yaramwokamye kuva kera bakundana ngo yajyaga amuca inyuma akajya mu bandi bagore we ntacyo yamuburanye.

Umuvugizi wa Police chief Josephat Sundya mu gace ka Namuduru yavuze ko uyu mugabo yahise ajyanwa mu bitaro bya ‘Busia County Referral Hospital’ kugirango barebe uburyo bwamwitaho bakamusubizaho ururimi , Uyu mugore we yahise atabwa muri yombi ngo magingo aya acumbikiwe kuri sitasiyo ya Police ya Namuduru ho mu gihugu cya Kenya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa