skol
fortebet

Umugabo yakatiwe gufungwa imyaka 6 nyuma yo gufatwa ari gusambanya umurambo

Yanditswe: Saturday 02, Feb 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Kasim Shazada Khurum w’imyaka 23 yafashwe ari gusambanya umurambo mu mujyi wa Birmingham,uherereye mu Bwongereza, nyuma yo guca mu rihumye abari bawurinze.

Sponsored Ad

Kasim Shazada Khurum yakatiwe igifungo cy’imyaka 6 nyuma yo kubwira abapolisi ko nta mwobo n’umwe utaryoha ubwo yabazwaga niba koko yarasambanyije uyu murambo.

Uyu mugabo ufite ibishushanyo byinshi ku mubiri (tattoos), yari yanyoye Vodka n’urumogi rwitwa Mamba,arangije yinjira aho bari bashyize uyu murambo bitegura kuwushyingura, niko kuwusambanya bene wo bamugwa gitumo.

Khurum yafashwe ari gusambanya uyu murambo kuwa 19 Ukuboza umwaka ushize ndetse yemerera abapolisi ko yawusambanyije byatumye akatirwa gufungwa imyaka 6 muri gereza.

Uyu musore yinjiye mu nzu yarimo umurambo w’umugore,awukura mu isanduku,awambika ubusa,arawusambanya byatumye ubushinjacyaha bubwira urukiko ko ari inyamaswa yaje gushengura imitima y’abagize umuryango w’uyu mugore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa