skol
fortebet

Umugabo yakatiwe urwo gupfa kubera umusuzi

Yanditswe: Tuesday 14, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

- Umugabo yakatiwe urwo gupfa azira gusura mu musigiti
- Yasuze mu rusengero akatirwa urwo gupfa
- Agiye kunyongwa kubera gusura mu musigiti

Sponsored Ad

Urukiko rwa Pakistani rwakatiye umugabo witwa Muhammad Al-Wahabi w’imyaka 33, igihano cy’urupfu nyuma yo gukora ibyo bise ko bihabanye n’imyemerere yabo mu musigiti mu gihe bari mu kwezi kwa Ramadhan.

Ikinyamakuru worldnewsdailyreport kivuga ko uyu mugabo yasuriye abantu ubwo bari mu masengesho, abagera kuri 57 bagasohoka kubera umunuko, ibi bikaba ari ibintu bihabanye n’imyemerere kuko yabarogoye mu masengesho barimo.

Uru rukiko ruvuga ko uyu mugabo atabikoze mu musigiti umwe kuko aho bamaraga kumutahura yahitaga yimuka akajya ahandi bityo bikamenyekana ko ari we ugenda arogoya abantu ahantu hatandukanye hagera kuri 6 muri kuriya kwezi .

Uyu mugabo bivugwa ko afite indwara yo gusura abantu bakanukirwa cyane, ngo ntiyihanganiraga kutajya ahantu hari abantu benshi ariko akaba atanabasha kwihanganira gusura mu gihe bije.

Umushinjacyaha, Syed Anees Shah yavuze ko icyemezo cyafashwe kitahubukiwe

Umushinjacyaha muri ruriya rukiko Syed Anees Shah yagize ati”igihano kirumvikana nta bintu byinshi, turahitishamo abaturage uburyo bwo kumwica icyo bemeza ari ukumutera amabuye kugeza apfuye ari no kumuca umutwe, ni cyo tugomba gukora.

Uyu mugabo ashinjwa kuba yaravangiye abantu mu misigiti igera kuri 6, akaba yarasuze inshuro zigera kuri 17 ari nako hacika igikuba kubera umunuko.

Yavuze kandi ko ibyo bagiye gukorera uyu mugabo byemewe n’amategeko ndetse ko nta kosa ririmo ku muntu wabangamiye ubwisanzure w’abasenga by’umwiharimo mu kwezi kwahariwe amasengesho yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa