skol
fortebet

Yakize kanseri apfira mu birori byo kwishimira ko yakize

Yanditswe: Saturday 25, Nov 2017

Sponsored Ad

Umugabo w’ abana batatu wo mu gihugu cy’ Ubwongereza yakize indwara ya kanseri yari amaranye amezi atandatu, ategura ibirori byo kwishimira ko yakize abipfiramo.
Adam Fenton wari ufite imyaka 31 n’ umwe y’ amavuko, mu gihe yari amaze kugarura icyizere cy’ uko agiye kongera kubaho igihe kirekire yapfuye mu buryo bubabaje. Uyu mugabo wari ukiri muto yateguye ibirori atumiramo inshuti ze ngo bishimane kuko yari amaze gukira kanseri, ibirori byatangiye ari ibyishimo bisoza byahindutse umwaku.
Uyu (...)

Uyu mugabo wari wasinzwe yanafashe ku kiyobyabwenge cya cocaine, mu birori byo kwishimira ko yakize agenda arimo gushakisha ahantu aryama agerera ku rutare ruri hejuru y’ amazi ku musenyi (beach) ahitwa Towan aranyerera.

Nyuma yo kunyerera Adam Fenton wari wakize kanseri yahise ahanuka ahantu haresha na metero 15 arangiza urugendo rwe ku Isi.

Abantu babanje gukeka ko uyu mugabo wari warahoranye ibibyimba bya kanseri mu mutima no mu bihaha yaba yariyahuye ariko nyina abwira abantu ko umuhungu we atashoboraga kwiyahura. Abaganga bapimye umurambo wa nyakwigendera basanga amaraso ye yari yivanze n’ inzoga ndetse arimo n’ ikiyobyabwenge cya cocaine.

Dail mail yanditse ko uyu mugabo yiteguraga gushyingiranwa n’ umufiyanse we Carly Blackman w’ imyaka 33 y’ amavuko. Inshuti za Adam Fenton zakusanyije amayero 135 ziyaha Carly Blackman ngo amufashe kwita ku rubyaro rwa Adam Fenton.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa