skol
fortebet

Umugabo yakoze ikirori gikomeye cyo gushimira umukunzi we ko yamuciye inyuma akaryamana n’undi mugabo w’inshuti ye

Yanditswe: Wednesday 13, Feb 2019

Sponsored Ad

Umugabo ukomoka muri Venezuela, yatumiye abagize umuryango we,inshuti ze ndetse n’umukobwa w’inshuti ye mu kirori gikomeye yateguye mu rwego rwo gushimira umukunzi we ko yamuciye inyuma agasambana n’undi mugabo yafataga nk’inshuti ye magara.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yatunguye abantu yari yatumiye ubwo bari banezerewe,bishimye agasembuye kabagezemo,arangije ababwira ko ikintu cyatumye ategura icyo kirori ari uko umukunzi we yamuciye inyuma agasambana n’umugabo bari bamaze imyaka 20 babana nk’inshuti.

Ibi uyu mugabo yabikoze ubwo ikirori cyari kigeze hagati,afata indangururamajwi abwira abantu ko uyu mukunzi we bari bamaze imyaka 2 bakundana witwa Daliana Meleán yamuhemukiye bikomeye akaryamana n’inshuti ye yitwa Alberto Sobalvarro.

Uyu mugabo utavuzwe amazina yavuze ko byamubabaje cyane ndetse asaba aba bombi kugira icyo bavuga,benshi mu bitabiriye iki kirori bagwa mu kantu.

Yagize ati “Uyu munsi navumbuye ikintu kidasanzwe ntatekerezaga mu mutwe wanjye.Alberto namenye imyaka 20 ihise akaba se w’abavandimwe banjye n’inshuti,gusambanya umugore wanjye n’intambwe mbi cyane wateye.

Uyu mugabo yahise afata telefoni ye atangira gusomera mu ruhame ubutumwa bw’urukozasoni aba bombi bandikiranaga.

Umukunzi we yazabiranyijwe n’uburakari ashaka kumwambura telefoni yarimo ubu butumwa yasomaga,barayirwanira igwa muri pisine,inshuti ziratabara zirukana uyu mugore.

Uyu mugabo wari wateguye ibi birori yashimiye inshuti ye Sobalvarro usanzwe ari umucungamari akaba n’umunyamabanga ukomeye wa perezida wa Venezuela Nicolas Maduro imyaka 20 baabnye ndetse n’uyu mukobwa bari bamaze imyaka 2 bakundana gusa yavuze ko yababajwe n’uko yari yuzuyemo uburyarya.



Umugabo yasebeje inshuti ye isanzwe ikomeye muri ya leta ya Venezuela yamusambanyirije umugore

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa