Kigali

Umugabo wakoze moto imeze nk’ urukweto rw’ abagore, ibyo polisi yamukoreye byaramutangaje

Udushya   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 4 November 2018 Yasuwe: 6473

Umugabo w’ imyaka 24 wo mu gihugu cya Nigeria yatangaje abantu kubera gufata moto ye akayiha ishusho imeze nk’ urukweto runini rufite italo.

Uyu mugabo atuye ahitwa Kaduna muri Nigeria, yitwa Danladi Ibrahim arazwi cyane muri aka gace kubera ubuhanga afite mu gukanika amagare n’ amamoto.

Yatangiye gukora moto n’ amagare afite imyaka 7 kuko aribyo se yakoraga. Yavuye mu ishuri ageze mu mashuri yisumbuye kugira ngo age kwikomereza umwuga warazwe na se.

Danladi Ibrahim avuga ko ava mu ishuri abantu bamugaye ariko we akabikomeza kuko yumvaga aribyo umutima umuhata.

Uyu mugabo yakoze moto ifite amapine atatu, hejuru asudira ibyuma ku buryo bikora ishusho y’ urukweto rw’ abagore nk’ uko bigaragara mu ifoto.

Yabwiye itangazamakuru ryo muri Nigeria ko igihe kimwe yari mu muhanda atwaye iyi moto abapolisi bakamuhagarika akagira ngo bagiye kumuhana, akabona abapolisi basohotse mu modoka yabo bifatira amafoto y’ iyo moto bikomereza urugendo.

Ati “Byarantunguye cyane”

Uyu mugabo avuga ko mu myaka 3 amaze atwara iyi moto atarakora impanuka narimwe habe n’ iyoroheje.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Pasiteri Bushiri ngo yasenze akora ibitangaza ahamagara abamarayika...

Umuhanuzi Pasiteri Bushiri amaze kumenyekana cyane muri Afurika ndetse ni...
21 February 2019 Yasuwe: 4560 0

Reba amafoto ya Nathalie umugore wubatse umubiri mu buryo budasanzwe[AMAFOTO]

Nathalie Guznetsova akomeje gutangaza benshi bitewe n’uburyo yubatsemo...
21 February 2019 Yasuwe: 6051 1

Umugore yakubiswe bikomeye n’umugabo bateretanaga ku munsi wa mbere bapfuye...

Umugore witwa Elaine Caparroz w’imyaka 57,yakubiswe inkuni,amakofe n’imigeri...
21 February 2019 Yasuwe: 4900 1

Umukobwa w’imyaka 19 yashyingiranywe n’umusaza w’imyaka 69 ahabwa urw’amenyo...

Umukobwa witwa Samantha Simpson w’imyaka 19, ukomoka Kansas muri USA,...
20 February 2019 Yasuwe: 5377 1

Umugabo yaciye ibintu kubera amafoto yafotowe ari guhoberana n’ intare...

Umugabo w’umusuwisi witwa Dean Schneider yagaragagaye ari guhoberana...
19 February 2019 Yasuwe: 5885 2

Ikizungerezi gikunzwe kuri Instagram cyaciye ibintu nyuma yo gusaba...

Umukobwa witwa Uche Okoye uzwi cyane ku rubuga rwa Instagram kubera amafoto...
19 February 2019 Yasuwe: 6093 2