Kigali

Umugabo yakubise igipfunsi cy’umutwe umwana we w’ukwezi kumwe aramwica abitewe n’umujinya wo gutsindwa umukino wo kuri mudasobwa

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 7 May 2019 Yasuwe: 4608

Umugabo witwa Anthony Trice ukomoka muri Leta ya Louisville muri US,yakoze amahano akomeye ubwo yakubitaga igipfunsi cy’umutwe umwana we w’ukwezi kumwe aramwica,nyuma y’uburakari bwinshi yatewe no gutsindwa umukino wo kuri mudasobwa.

Uyu mugabo yatsinzwe umukino wo kuri mudasobwa,umujinya awutura umwana we amukubita igipfunsi mu mutwe ndetse amukubita ka kamashini bakoresha bakina imikino yo kuri mudasobwa.

Nyuma yo gutsindwa umukino wa mudasobwa bitewe n’umuhungu we De’Anthony wariraga cyane, Trice yaraka ahita amukubita igipfunsi mu mutwe aramwangiza cyane biza kumuviramo urupfu ubwo yari amaze kugerwa kwa muganga.

Nyuma yo gutskubita igipfunsi uyu mwana,yahise amuterura agerageza kumucecekesha kubera ko yarimo arira cyane,birangira amujyanye ku bitaro aho yapfiriye.

Uyu mwana De’Anthony yarakomeretse cyane mu mutwe nyuma yo gukubitwa igipfunsi na se bituma abaganga batabasha kumukiza,ahita apfa.

Uyu mugabo yahise atabwa muri yombi na polisi nyuma yo kwemera icyaha ko ariwe wakubise umwana we bikamuviramo urupfu abitewe n’umujinya wo gutsindwa imikino yo kuri mudasobwa.

Ikinyamakuru Dailymail cyatangaje iyi nkuru,nticyavuze aho nyina w’uyu mwana yari aherereye ubwo yamusigiraga se waje kumwica.



Trice yakubise umwana we w’ukwezi kumwe igipfunsi aramwica

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umusaza w’imyaka 108 yahishuye ibanga rikomeye ryamufashije kuramba mu gihe...

Umukambwe w’umunya-Canada witwa Esmond Allcock kuri ubu afatwa nk’ umwe mu...
23 July 2019 Yasuwe: 1059 0

Umukinnyi yaciye ibintu hirya no hino kubera igihembo cy’inkoko yahawe...

Umukinnyi witwa Hassan Kajoke ukina ruhago mu ikipe ya Nyasa Big Bullets yo...
23 July 2019 Yasuwe: 1356 0

Umugore washyingiranywe n’umuzimu w’umuntu wapfuye mu mwaka wa 1700...

Umwongerezakazi witwa Amanda Teague w’imyaka 47 waherukaga gutangaza ko...
22 July 2019 Yasuwe: 5580 0

Umuhungu n’umukobwa bavukiye mu bitaro bimwe ku munsi umwe bashyingiranywe...

Umuhungu witwa James Barsby n’umukobwa witwa Amy bakoze agashya ko...
22 July 2019 Yasuwe: 3841 1

Zambia: Abakobwa bicuruza bafatiye icyemezo gitangaje abagabo...

Indaya zo mu gace kitwa Mazabuka kari mu majyepfo y’umujyi wa Lusaka...
22 July 2019 Yasuwe: 12574 1

Iceland: Ibifi binini cyane birenga 50 byasanzwe ku mucanga...

Mu gace kitwa Löngufjörur gaherereye mu burengerazuba bwa Iceland hafatiwe...
22 July 2019 Yasuwe: 3277 0