skol
fortebet

Umugabo yakubise umugore we yambaye ubusa anamwogosha urupara amuziza ko yanze kubyinira abashyitsi

Yanditswe: Thursday 28, Mar 2019

Sponsored Ad

Umugore witwa Asma Aziz w’imyaka 22 ari mu gahinda gakomeye yatewe n’umugabo we witwa Mian Faisal uherutse kumuhohotera,amwambika ubusa,aramukubita ndetse amwogosha umusatsi we wose amuhoye ko yanze kubyinira inshuti ze zari zabasuye.

Sponsored Ad

Uyu mugore ukomoka mu gihugu cya Pakistan mu gace kitwa Lahore arifuza ubutabera nyuma yo gukubitwa n’umugabo we,yambaye ubusa amuhoye ko yanze kubyinira inshuti ze,yarangiza akamwogosha umusatsi.

Mu mashusho yashyize hanze, Asma Aziz yavuze ko yagiye kurega umugabo we kuri polisi kubera iri hohoterwa yakorewe bamusaba ruswa kugira ngo bamurenganure.

Mu marira menshi,Aziz yavuze ko umugabo we n’izi nshuti ze bamukubise nyuma yo kumukuramo imyenda ubwo yangaga kubabyinira mu munsi mukuru bari bateguye iwe,barangije baranamwogosha.

Uyu mugore yavuze ko yakomerekejwe bikomeye ndetse arwara ihahamuka rikomeye nyuma yo guhohoterwa n’aba bagabo.

Icyatumye akora iyi video akayishyira ku mbuga nkoranyambaga,ni uko abapolisi bo mu gace k’iwabo yabahaye ikirego ngo bamuhe ubutabera akwiriye,ntibagire icyo bamufasha ahubwo bamusaba ruswa bityo yashatse ko bigera mu nzego zikomeye ku isi kugira ngo ahabwe ubutabera.

Aziz yagize ati “Bankuyemo imyenda bankubitisha itiyo.Abapolisi bansabye ruswa ngo bakurikirane ikirego cyanjye.Nta mafaranga mfite yo kubishyura.Ni gute nabaha amafaranga?.

Uyu mugore yavuze ko yari amaze imyaka 4 abana n’umugabo we Mian Faisal ariko yamuhohoteye kuwa 24 Werurwe afatanyije n’inshuti ze bamukubise bakoresheje itiyo.

Nyuma yo gushyira hanze aya mashusho,inzego zikomeye za Leta zashyizemo imbaraga umugabo we ahita atabwa muri yombi we n’umwe mu nshuti ze zamufashije guhohotera Aziz.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa