skol
fortebet

Umugabo yakubise umukobwa we kugeza amwishe amuziza gusambana n’umuhungu atamwatse uburenganzira

Yanditswe: Saturday 07, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Muri Zimbabwe umugabo yakubise umukobwa we kugera amwishe amuziza ko yasambanye n’umuhungu bakundana atamuhaye uburenganzira.

Sponsored Ad

Umubyeyi w’umugabo yahondaguye umukobwa we w’imyaka 15 kugeza amwishe amuziza gusambana n’umuhungu wari inshuti ye atabanje kubisabira uburenganzira nk’uko bitangazwa n’igipolisi cyo muri Zimbabwe.

Igipolisi cya Zimbabwe muri Midlands kivuga ko kiri gushakisha uyu mugabo wiyiciye umwana witwa Benjamin Mpanduki, nyuma yo gushinjwa kwica umukobwa we, Pamela Believer Mpanduki.

Nyina w’uyu mwana witwa Loraite Mupasa, wari uri mu rugo ubwo umukobwa we yicwaga, nta cyaha na kimwe akurikiranweho nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga. Ni mu gihe umugabo we akurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi.

Uyu mugabo rero kuva yakwica umukobwa we yahise ahunga ku buryo atarafatwa, aho igipolisi gisaba buri wese waba azi aho aherereye yahavuga.

Nk’uko ibyavuye mu iperereza rya polisi bivuga, ngo Benjamin yahaye gasopo umukobwa we amubuza gukomeza gukururana n’umukunzi we mu gihe ababyeyi be bataramwemerera kuba yakora imibonano mpuzabitsina atarashaka.

Kuwa kabiri w’icyumweru gishize ahagana saa tatu z’ijoro, Pamela ngo yatashye mu rugo asanga se yariye karungu atangira kumushinja ko yari ari kumwe n’uwo muhungu bakundanaga.

Umugabo yahise asingira inkoni atangira gukubita umukobwa we kugeza ubwo aguye igihumure. Ubwo umugore we yajyaga kureba umukobwa we bucyeye bwaho, yasanze atagihumeka, ahita ahamagara ubufasha, ariko byari byarangiye.

Ibitekerezo

  • african parents mindset!!!nonese ko yihekuye!!ntacyo azabyunva neza abona ntacyo yakora ngo amugarure

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa