skol
fortebet

Umugabo yamenye ijisho rya se amuziza gutinda kumuha umurage [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 03, Sep 2018

Sponsored Ad

Umugabo w’umuhinde witwa Abhishek w’imyaka 40 yatawe muri yombi azira gukanda ijisho rya se witwa Parameshwar Chetan w’imyaka 65 rikameneka, kubera ko yanze kumuha umurage mwinshi kurusha bashiki be, ndetse akamubwira ko yategereza kugeza apfuye.

Sponsored Ad

Abhishek Chetan yakoresheje intoki ze akanda ijisho rya se ararimena,amuhoye kwanga kumuha umugabane ndetse no gushaka guha mushiki we umugabane ungana n’uwe.

Abhishek wamenye ijisho se umubyara

Ubwo uyu mugabo yanigaga se agatangira kumukanda ijisho akoresheje intoki,abaturanyi bahuruye baramutabara basanga ari kuva amaraso menshi mu maso ndetse atabasha kubona.

Amashusho yafashwe ubwo Abhishek Chetan yashakaga kumena se ijisho,yagaragaje ishati y’uyu musaza yuzuye amaraso ashagawe n’abantu benshi niko guhita ajyanwa igitaraganya ku bitaro.

Abhishek Chetan yifuzaga gutwara umugabane munini kurusha bashiki be mu murage bari guhabwa na se gusa uyu musaza we arabyanga avuga ko bagomba kugabana bakanganya,byatumye Abhishek arakara ahita atangira kumukanda ijisho.

Abaturage bavuze ko uyu musaza amaze iminsi atumvikana n’uyu muhungu we kubera ko yigize ibandi agasesagura umutungo we ndetse akikura ku kazi ko gusemurira abaturage yari amaze iminsi akora.

Uyu musaza yatabawe n’abaturage bamusanze aryamye hasi ari kuviriranamu maso, bahita bamujyana kwa muganga aho muganga yavuze ko bari kugerageza kureba ko bafasha uyu musaza kongera kureba nubwo amahirwe menshi ari uko bitakunda.

Abaturage bakimara gutabara uyu musaza, Abhishek Chetan yahise ahunga ajya kubwira mushiki we ko se yashatse kwimena ijisho kugira ngo amufungishe gusa polisi ikimara kubyumva yabihakanye ihita ifunga uyu mugabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa