skol
fortebet

Umugabo yarashe umwana we arapfa kubera ko nyina yanze ko batera akabariro

Yanditswe: Friday 04, Jan 2019

Sponsored Ad

Umunya Brazil witwa Maycon Salustiano Silva w’imyaka 25 yakoze amahano arasa umwana we w’amezi 6 nyuma yo kurakazwa bikomeye n’uko umugore we yanze ko batera akabariro.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wari wafashe ku gasembuye,yatashye asaba umugore we ko yamufata neza mu buriri undi nawe amukurira inzira ku murima niko guhita afata imbunda atura umujinya umwana we w’umuhungu w’amezi 6,amurasa urufaya rw’amasasu.

Uyu mugabo warasiye uru ruhinja rwe mu rugo rwe ruherereye mu gace kitwa Luziânia muri Brazil,yatawe muri yombi na polisi ayibwira ko atibuka uko ibintu byose byagenze kuko yari yasinze cyane.

Maycon yakoze aya mahano muri Nzeri umwaka ushize nyuma yo kunywa inzoga n’ibiyobyabwenge,biramushyushya niko kurasa umwana we abitewe n’uko umugore we yanze ko baryamana.

Umugore w’uyu mugabo witwa Jennifer yavuze ko yabyutse agasanga umwana we ari kuvirirana,yihutira kumujyana kwa muganga bamubwira ko yishwe arashwe abibwira polisi kuko uyu mugabo we yari asanzwe atunze imbunda.



Maycon yihekuye kubera ko umugore we yanze ko batera akabariro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa