skol
fortebet

Umugabo yarumye umutwe w’inzoka yari imaze kumutera ubumara [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 22, Apr 2018

Sponsored Ad

Umugabo ukomoka mu Buhindi yihimuye ku nzoka yari imaze kumuruma ayica umutwe akoresheje amenyoye, nubwo yari imaze kumutera ubumara.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yarumwe n’iki gikoko maze uburakari buramwica niko kugifata ahita akiruma nawe agica umutwe byatumye benshi mu bamenye iyi nkuru bamwishimira ndetse bashima ubutwari bwe.

Uyu mugabo uzwi nka Sonelal ukomoka mu gace kitwa Uttar Pradesh mu karere ka Hardoi ari naho yaciriye umutwe w’iyi nzoka akoresheje amenyo,yahise atabarwa n’abantu nyuma yo kwihimura kuri iki gikoko ajyanwa kwa muganga cyane ko cyari kimaze kumutera ubumara.

Ubwo yari amaze kuvurwa yabwiye abaturanyi be ko yarimo agaburira amatungo ye,iyi nzoka ikamuruma byatumye ayifata akayiruma umutwe ukavaho mu rwego rwo kuyihimuraho.

Umuganga wavuye uyu mugabo yatangaje ko uyu mugabo ari umunyamahirwe kuko atishwe n’ubumara bw’iyi nzoka nyuma yo kuyiruma umutwe kandi aricyo gice buba bwuzuyemo

Ibitekerezo

  • Mu isi koko haba udushya!! Iyi nkuru irashekeje cyane kandi irababaje.Babyita tragie-comedie.Ariko tujye twibuka ko mu isi nshya dusoma muli 2 Peter 3:13,tuzaba dukina n’inzoka (Yesaya 11:6-8).Isi ya paradizo,izaba imeze nk’ijuru.Abantu bake bazajya mu ijuru,nibo bazayiyobora kuko ubutegetsi bw’abantu buzavaho.Soma Daniel 7:27 na Ibyahishuwe 5:10.Gusa abantu bakora ibyo imana itubuza kandi nibo benshi,ntabwo bazaba muli paradizo kuko imana izabarimbura ku munsi w’imperuka (Imigani 2:21,22).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa