skol
fortebet

Umugabo yarusimbutse nyuma yo kuraswa umwambi mu mutima urawahuranya

Yanditswe: Wednesday 22, May 2019

Sponsored Ad

Umugabo ukomoka mu butaliyani warashwe umwambi ukahuranya umutima,yarokotse mu buryo bw’igitangaza nyuma yo kubagwa n’abaganga bawukuramo ntiyapfa.

Sponsored Ad

Ibitaro byo mu mujyi wa Turin byashyize hanze ifoto y’uyu mugabo yarashwe umwambi muremure cyane wahuranya umutima we ariko kubw’amahirwe baramuvura arakira.

Iyi foto yafotowe uyu mugabo w’imyaka 47 utavuzwe amazina akigera mu bitaro byitwa Molinette,abaganga bamushyiramo ibyo guhumekeramo barangije bajya kumubaga.

Abaganga bose bakimubona bavuze ko atarakira kubera aho uyu mwambi warashwe ariko yaje gukanguka nyuma yo kubagwa barumirwa.

Umuvugizi w’ibitaro bya Molinette yavuze ko bitangaje kuba uyu mugabo yarokotse kandi yarashwe uyu mwambi ahantu habi mu mutima ntahite apfa kandi ariko bikunze kugendekera umuntu wese urashwe muri iki gice.

Ibi bitaro byavuze ko uyu mugabo yatabawe n’ikipe ikomeye y’abaganga kuri uyu wa kabiri,nyuma yo kurasirwa mu gace kitwa Aosta mu Butaliyani.

Ibitekerezo

  • Nibyiza kunkuru muduhaye, arikose yarashwe ate? Aha ndabaza icyatumye araswa

    Ikibabaje nuko yarashwe n’umuntu.Imana yaduhaye ubwenge kugirango dukore ibyiza gusa.Niyo mpamvu yaduhaye amategeko.Nkuko Yesaya 48:18 havuga,turamutse twumviye amategeko y’Imana,twese twagira amahoro,ibi byose bikavaho:Kwiba,akarengane,intambara,ubusambanyi,ruswa,Gereza,abasirikare,abapolisi,etc...Imana itubuza kurwana.Ariko kubera ko abantu barwana,intambara zimaze guhitana abantu barenga 1 billion/milliard kuva isi yabaho.Sida nayo imaze guhitana abantu barenga 35 millions.Kubera ko abantu banga kumvira Imana.Amaherezo ni ayahe?Nkuko Imigani 2:21,22 havuga,ku munsi w’imperuka Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Hanyuma isi ibe paradizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa