skol
fortebet

Umugabo yarwanye intambara ikomeye n’ingwe yashakaga kumwica rubura gica [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 02, Feb 2019

Sponsored Ad

Umugabo w’umuhindi yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto yafotowe ari kurwana n’ingwe yateye agace ka mu cyaro cya Jalandha mu Buhindi.

Sponsored Ad

Uyu mugabo w’intwari yabonye iki gikoko gikomeje kuruma bikomeye abaturage,nibwo yagundaguranye nacyo rubura gica,rubanda rwahunze ruri kurebera kure y’inkuta.

Nyuma yo kuruma bantu 6,uyu mugabo na bagenzi be 11 bagerageje gutega umutego w’imigozi iyi ngwe ngo baze kuyizirika,birabananira gusa uyu mugabo yakoze agashya ayitendekaho barakirana karahava.

Uyu mugabo utavuzwe amazina yagerageje kuzirika iyi ngwe ubwo barimo barwana,ntiyabibasha dore ko byarangiye ibacitse hitabazwa abashinzwe kurinda ishyamba bayirashe amasasu 3 yo kuyica intege babona kuyihagarika.

Iyi ngwe yariye abantu benshi ariko ku bw’amahirwe aba barinzi bahageze nta muntu yishe gusa uyu mugabo bakiranye yamurumye ndetse imutera n’inzara nyinshi.




Ibitekerezo

  • Ibikoko byica abantu benshi buri mwaka.Ariko se mwari muzi agakoko kica abantu kurusha izindi nyamaswa?Ni UMUBU.Wica abantu bagera kuli 1 million buri mwaka.Abandi 500 millions bakarwara.Ariko mu isi nshya ivugwa muli 2 Petero 3:13,abantu bazarokoka ku munsi w’imperuka kubera ko bumvira Imana,bazajya bakina n’intare,inzoka,etc....

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa