Kigali

Umugabo yasanzwe yiyahuye kubera agahinda yatewe n’imbwa ye yari imaze kuribwa n’ingona

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 26 May 2019 Yasuwe: 2071

Umugabo witwa Andrew Epp w’imyaka 36 ukomoka muri Leta ya Florida muri US,yasanzwe yishyize mu mugozi nyuma y’umunsi umwe imbwa ye yakundaga cyane iriwe n’inyamaswa isann’ingona yitwa Alligator.

Uyu Epp yababajwe cyane no kubura iyi mbwa ye yari yarise Java bakundanaga cyane,ananirwa kubyakira niko kujya mu rugo ariyahura.

Umwe mu bagize umuryango we yabwiye abanyamakuru ko uyu mugabo yababajwe no kubona iyi mbwa ye ivirirana nyuma yo kwicwa na Alligator.

Uyu mugabo yasanzwe mu nzu ye yapfuye nyuma y’amasaha make iyi mbwa ye yishwe,bituma benshi bemeza ko yiyahuye.

Umuturanyi we witwa Kayla Weston yagize ati “Ni inkuru ibabaje cyane,ntabwo yashoboye kubyihanganira.”

Uyu mugabo witwa Epp ngo yakundaga kuroba no gusohokana n’iyi mbwa ye ariyo mpamvu yapfiriye ku mazi batembereye.

Amakuru yo mu gace Epp akomokamo aravuga ko iyi mbwa ye yabuze kuwa 17 Gicurasi 2019,arayishaka cyane birangira asanze yishwe n’ingona.


Epp yiyahuye nyuma y’urupfu rw’imbwa ye Java

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugabo yafatiwe mu cyuho ari gukorakora umugore w’umusirikare muri bisi...

Umugabo w’umunya Nigeria yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera...
19 August 2019 Yasuwe: 5779 2

Umugabo ukina n’inzoka n’undi ukina n’impyisi bateye benshi ubwoba[AMAFOTO]

Ubwoba ni kimwe mu bintu bituma umuntu atakwegera ikintu cyangwa ikiremwa...
19 August 2019 Yasuwe: 4881 1

Umwongereza n’umukunzi we bahanutse kuri Etaje barangirika cyane ubwo barimo...

Umwongereza w’imyaka 30 n’umukunzi we bahuye n’uruva gusenya ubwo barimo...
19 August 2019 Yasuwe: 3135 0

Umugore yahanutse ku manga ubwo yageragezaga kwifata Selfie ahagaze hejuru...

Umugore w’imyaka 27 yahuye n’uruva gusenya ubwo yarimo yifatira aga selfie...
18 August 2019 Yasuwe: 3719 0

Umugabo yafashe ku ngufu Mama we w’imyaka 60

Umugabo w’imyaka 36 y’amavuko yatawe muri yombi akekwa gufata nyina umubyara...
18 August 2019 Yasuwe: 2881 0

Umugore yarokotse urupfu mu buryo bw’amayobera bitera benshi kumirwa nyuma...

Umugore utatangajwe amazina wo mu gihugu cya Canada mu mujyi wa Quebec...
18 August 2019 Yasuwe: 5164 0