skol
fortebet

Umugabo yashatse kwifata selfie ari kumwe n’inyamaswa y’inkazi iramushwanyaguza [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 03, May 2018

Sponsored Ad

Umushoferi ukomoka mu Buhindi witwa Prabhu Bhatara yababaje benshi kubera ishyano ryamugwiriye,ubwo yashakaga kwifata Selfie ari kumwe n’idubu (bear) iramushwanyaguza karahava birangira agiye iwabo wa twese.

Sponsored Ad

Iyi nyamaswa y’inkazi yari yibereye mu ishyamba ry’ahitwa Nabarangpur ,yakoreye ibya mfura mbi uyu mugabo ubwo yahagararaga hafi yayo agatangira kwifata selfie ari hafi yayo,maze iramusumira imutera inzara ndetse iramuruma abura uwamutabara arapfa.

Abashinzwe kurinda iri shyamba bahageze basanga rwambikanye,bagerageza kumutabara ariko amazi yari yarenze inkombe kuko uyu mugabo yari yapfuye.

Icyatumye uyu mugabo adatinya iri dubu ni uko ryari rifite imvune, niko kurisugura azi ko ntacyo ryamutwara,birangira rimuhitanye.

Abantu bari hafi aho batinye kujya kumutabara ahubwo bifatira amashusho yo gukwirakwiza kuri WhatsApp, byatumye banengwa na benshi kuko baruswe n’imbwa yahuruye ijya gukiza uyu mugabo ntiyabibasha kuko iyi nyamaswa y’inkazi yayiruhije intege.

Amashusho y’iri dubu riri gushwanyaguza uyu mushoferi,yasakaye hirya no hino mu bitangazamakuru,bibifashijwemo n’aba bantu biswe ibigwari kubera kurebera idubu riri kwica uyu mugabo.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa