skol
fortebet

Umugabo yashyize hanze ifoto ari gusomana n’intare none yaciye ibintu hirya no hino[Yirebe]

Yanditswe: Friday 13, Apr 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa Thomas Chipperfield usanzwe yorora inyamaswa z’inkazi yashyize hanze ifoto ari gusomana n’intare benshi barumirwa ndetse bibaza ukuntu yahuje urugwiro n’iki gikoko.

Sponsored Ad

Uyu mugabo ukomoka mu Bwongereza,yashyize hanze,iyo fptp ndetse yahuje iminwa n’iyi ntare benshi barumirwa ndetse bamwe batewe ubwoba n’iyi foto.

Thomas Chipperfield washyize hanze ifoto ari gusomana n’intare asanzwe yorora ibikoko
Uyu mugabo aherutse kwandikira abategura amarushanwa yo kugaragaza abantu bafite impano kugira ngo azahatane mu kwerekana urugwiro agirana n’intare ze 3 bamutera utwatsi.

Uyu mugabo atunze intare 2 ndetse n’urusamagwe rumwe gusa yifuzaga kubikuramo amafaranga akina nabyo imbere y’abantu gusa ntibyamuhiriye kuko abategura amarushanwa bamubwiye ko Leta y’Ubwongereza ishaka guca ibintu byo kwiyerekana n’inyamaswa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa