skol
fortebet

Umugabo yatanze ubuhamya ku busambanyi bukorerwa ku kirwa mu kirori cyiswe“Sex Island”[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 02, Nov 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa Ryan w’imyaka 33 usanzwe avura amenyo muri USA,yatanze ubuhamya burebure bw’ibikorwa by’urukozasoni bibera ku kirwa cy’ubusambanyi (sex island),nyuma yo kwitabira ibi birori mu mwaka washize.

Sponsored Ad

Uyu mugabo ufite abana 2 ukomoka mu mujyi wa New York muri USA,yabeshye umugore we ko agiye mu rugendo rw’akazi niko kwifatira indege imwerekeza muri Colombia,mu birori bya Sex Island gusambana n’abakobwa bo muri iki gihugu dore ko mu minsi 4 buri muntu wese waguze itike ahabwa abagore 2 ku munsi.

Uyu mugabo yavuze ko Abongereza n’Abanyamerika bakomeye aribo baba biganje kuri iki kirwa ndetse benshi mu bitabira Sex Island baba basize abagore n’abana mu rugo bakajya kwisambanira n’abagore bo muri Colombia.

Ryan yavuze ko yaguriye itike online kubera ko yabonye amatangazo ya Sex Island mu binyamakuru byo muri New York akifuza kujya kuharuhukira,nyuma aza guhurirayo n’abandi bagabo 29 batangirana ibirori byo gukora imibonano mpuzabitsina.

Uyu mugabo yavuze ko binjijwe mu bwato uko bari baguze amatike ari abagabo 30,berekezwa ku kirwa bahahurira n’abagore 60,buri wese afata 2.

Yagize ati “Nasomye inkuru zivuga kuri Sex Island mu binyamakuru byo muri New York mpita mpanga kuherekeza.Nkimara kwishyura itike bahise banyoherereza itike ya zahabu iriho n’izina ryanjye.

Twahageze turi abagabo 30 uretse umwe wari wizaniye umugore we.benshi mu bari bitabiriye sex Island bari abantu bafite akazi gakomeye,Abacuruzi,abaganga,abanyamategeko n’abandi bantu bakomeye bari hagati y’imyaka 25 na 50.Kimwe cya kabiri cy’abo bagabo bari bafite abagore.Abagabo bamwe bari bafite ubwoba tukihagera.

Mu bitabiriye ibi birori harimo Abongereza 2,Abanya Australia,Abanya Canada gusa benshi bari Abanyamerika.Hari kandi abahanzi babiri bakomoka muri Canada baririmba Pop.

Tukigera ku kirwa hahise haza ubwato bwuzuye abakobwa 60 bo muri Amerika y’Amajyepfo bari kunywa inzoga ndetse bari kubyina umuziki.

Twahise duhabwa icyo kunywa,bamwe bahita batanguranwa guhitamo abakobwa beza bo kuba bari gusambanya.Nyuma y’iminota 15 nari namaze kugera mu buriri ndi kumwe n’abanjye 2.

Abantu bose bishimiye abakobwa bahawe uretse umusore umwe wanze umwe mu bakobwa amuziza ko ananutse.batwinjije muri hoteli nziza cyane y’inyenyeri 5 irimo inzoga n’uburiri bwiza cyane.

Ibintu byose byari byiza wagiraga ngo uri muri paradizo.Hari ibyokurya by’amoko yose,ibibuga bya Golf,Tennis ndetse n’umucanga mwiza, ariko abagabo bose bari bashishikajwe n’ikintu kimwe.

Benshi mu bagabo bari ku kirwa ntibigeze basinzira mu minsi 4 twahamaze kugira ngo bishimane n’abakobwa bari bafite.iyo warambirwaga abakobwa wahawe,waguranaga na mugenzi wawe.Nibyo bintu by’ubusazi nabonye mu buzima bwanjye.Nifuzaga ko iminsi 4 itashira.

Ryan yavuze ko kuri Sex Island hari huzuye ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose ndetse buri mugabo wese wahagiye yahavuye atabishaka, ariyo mpamvu n’uyu mwaka yamaze kugura itike yo kwitabira sex Island ari kumwe n’umuvandimwe we.

Ryan yavuze ko abantu basambaniraga ahantu hose mu bwato,muri restaurant,mu bibuga bya Golf n’ahandi ndetse habaga n’ibirori abakobwa babyinagamo bambaye ubusa.

Nyuma y’iyi minsi 4,abategura ibi biror basabye ibindi bihumbi 4,600 abashaka kwiyongeza indi minsi 3,Ryan aba uwa mbere mu kubitanga.

Sex Island yamaganwe na leta ya Colombia ndetse ivuga ko umuntu uzongera gutegura ibi birori azahanwa n’amategko byatumye yimurirwa mu birwa bya Carribean mu Ukuboza Taliki ya 14-17 Ukuboza uyu mwaka aho abagabo 30 bazayitabira bagomba kwishyura ibihumbi 4,600 by’amapawundi,bagahabwa abagore 2 buri umwe mu minsi 4.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa