skol
fortebet

Umugabo yafashe ku ngufu Mama we w’imyaka 60

Yanditswe: Sunday 18, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Umugabo w’imyaka 36 y’amavuko yatawe muri yombi akekwa gufata nyina umubyara ku ngufu nk’uko Police y’ahitwa Kericho mu gihugu cya Kenya yabitangaje.

Sponsored Ad

Amakuru avugako ,Uyu mugabo afungiye kuri Polisi ikorera ahitwa Chepseon mu gace ka Kipkelion East akurikiranyweho icyaha yakoreye ahitwa Mosombori

The Monitor, ikomeza ivuga ko uriya mugabo yakoresheje imbaraga ashaka gufata nyina umubyara ku ngufu, akaba yaramufatiyeho umupanga amukangisha kumwica ndetse amufata ku ngufu mu ijoro ryo ku wa kane tariki 15 Kanama.

Umuyobozi wungirije wa kariya gace witwa Stephen Korir yemeje amakuru y’itabwa muri yombi ry’uriya muntu bivugwa ko yari yasinze ajya gukora biriya.

Ati “Bivugwa ko yateye urugo rwa nyina ari nijoro, aramubyutsa amutegeka kuryama hasi.

Nyina abyanze, uriya ukekwa yamukubise inshyi amubwira ko amutemesha umuhoro.”

Uyu muhungu ukekwaho gufata nyina ku ngufu yasanze Se atari mu rugo.

Umubyeyi wakorewe icyaha yahise ajya kubibwira umuturanyi we, umuhungu we amaze kugenda assize amukomerekeje.

Stephen Korir ati “Yantekerereje ibyamubayeho mu biro iwange dufatanya n’abandi bayobozi gushakisha uwakoze icyaha dufatanyije n’abaturage. Ukekwaho icyaha yaje gufatwa arimo kunywa inzoga. Twamushyikirije Polisi.”

Uriya mubyeyi yajyanywe ahitwa Londiani kugira ngo yitabweho.

Ukekwaho gukora icyaha azagezwa ibere y’urukiko ku wa mbere kugira yisobanure ku byo aregwa.

Muri kariya gace ko muri Kenya ibyaha byo gufata ku ngufu, gusambanya abana n’ihohotera rikorerwa mu ngo bigenda bifata intera kubera ubusinzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa