skol
fortebet

Umugabo yateraguye icyuma umugore we ku munsi wabo w’ubukwe

Yanditswe: Friday 21, Dec 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa Metehan Yurdoglu ukomoka muri Turkia yakoze amahano ku munsi we w’ubukwe ateragura ibyuma umukunzi we Gullu Yurdoglu w’imyaka 21 inshuro 16.

Sponsored Ad

Metehan yazabiranyijwe n’uburakari ubwo yabwirwaga ko umukunzi we amuca inyuma agasambana n’inshuti ze ndetse na se umubyara niko guhita amutera ibyuma mbere y’uko bajya mu bukwe aramwica.

Uyu mugabo yabwiye urukiko ko yamenye neza ko uyu mugore we amuca inyuma agasambana na se ndetse n’inshuti ze bituma ahita amwica abitewe n’uburakari.

Yagize ati “Natekereje ko ansha inyuma agasambana n’inshuti zanjye.Twabanje kurwanira mu rugo twabanagamo n’abagize umuryango wanjye.Nasabye papa kumwirukana mu rugo ambwira ko arinjye ukwiriye gusohoka.

Umwe mu nshuti zanjye yambwiye ko umugore wanjye asambana na papa bituma nifuza ko agenda.Nkibimenya nararakaye cyane,sinataha mu rugo ndara ku muhanda.

Nagerageje kwiyahura inshuro nyinshi.Papa yarandokoye ubwo nageragezaga kwiyahura bwa mbere.Ku nshuro ya kabiri ndokorwa n’umupolisi.Nahisemo kwica Gullu.”

Uyu mugabo n’umugore we bakundanye kuva mu bwana bwabo ariko baza kwishyingira kubera ko imiryango yabo yamaganye urukundo rwabo ariyo mpamvu uyu mugabo yahisemo kwica uyu mukunzi we ku munsi w’ubukwe bwabo.

Uyu mugabo yavuze ko ku munsi w’ubukwe bwabo bombi,uyu mukunzi we yamweretse urutoki rurerure ndetse amubwira ko nta mugabo umurimo ariko atigeze amutera icyuma inshuro 16 nkuko byavuzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa