Mu gihugu cya Kenya mu gace kitwa Kirinyaga umugabo yishe ateye icyuma mugenzi we amuhoye ko yamufashe ari kugurisha avoka ku bakiliya be atabimusabiye uburenganzira.
Umugabo witwa Bedan Muriithi w’imyaka 28 usanzwe acuruza avoka yahuye n’uruva gusenya kuko yatewe icyuma na mugenzi weucuruza mu kabari, amuhoye ko yinjiye muri Bar akagurisha avoka abantu bari bayirimo atabimuhereye uburenganzira.
Uyu mwicanyi yateye icyuma bakoreshaga babagisha inyama Bedan Muriithi mu nda inshuro 2, arangije amusiga ari gusamba arahunga aho kuri ubu ari guhigwa na polisi yo muri Kenya.
Abagize umuryango wa Bedan Muriithi babwiye itangazamakuru ko ubusanzwe uyu mugabo wamuteye icyuma asanzwe ari gica mu kwica abantu kuko mu gace kitwa Kibai azwi na buri wese.
Abaturage bakimara kumenya amakuru y’ubu bwicanyi bahise batera urugo rw’uyu mugabo w’umwicanyi bararutwika rurakongoka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *