Kigali

Umugabo yateye inda umukobwa we w’imyaka 13 yari amaze imyaka asambanya inshuro 4 ku munsi

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 26 January 2019 Yasuwe: 5616

Umukobwa witwa Shannon Clifton yababaje benshi kubera ubuhamya yatanze bw’ukuntu yafashwe ku ngufu na se umubyara kugeza ubwo amuteye inda ku myaka 13 y’amavuko.

Shannon Clifton w’imyaka 18 watewe inda na se ubwo yari afite imyaka 13 yavuze ko se yajyaga amusambanya ku ngufu inshuro 4 ku munsi mu gihe ingana n’imyaka 8 yose.

Uyu mukobwa yavuze ko se yatangiye kumufata ku ngufu ubwo yari afite imyaka 6 amusanze mu cyumba cye.

Uyu mukobwa yavuze ko ku myaka 11 y’amavuko yatewe inda na se,abimubwiye aramukubita ata ubwenge,bimuviramo gukuramo inda.

Uyu mukobwa yavuze ko se yakomeje kumufata ku ngufu,birangira yongeye kumutera inda ku nshuro ya 2,ubwo yari afite imyaka 13.

Uyu mukobwa yavuze ko se yamukubise ndetse amunyuza mu bigeragezo bikomeye kugira ngo iyi nda ivemo.

Ubwo uyu mukobwa yari afite inda y’amezi 9,umwarimu w’ikigo yigagaho yamujyanye kumusuzumisha abona aratwite niko kujya kumuhisha se wamuhigishije uruhindu ngo amugirire nabi gusa yaje kubyara nyuma y’iminsi 2.

Uyu mukobwa yareze se mu rukiko rwa Derby mu mwaka 2015,rumukatira imyaka 15 y’igifungo gusa uyu mukobwa yavuze ko agikunda se nubwo yamuhohoteye.

Yagize ati “Yangije ubuzima bwanjye.Yatumye ndota inzozi mbi cyane.Yamfashe ku ngufu ndetse arankubita igihe kinini.Ndacyabaho mu bwoba gusa ndacyamukunda.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Bikorimana Samuel

    yooooooo pole sana gusa nanjye ndumvangize ikiniga gusa nyuma yibyo byose ubuzima burakomeza so, humura uzabaho kdi neza Imana irakuzi kdi DAdy wawe uzamubabarirenawe ni umuntu kdi ni ikigeragezo cya satani God bless u my dear

    2 months ago
  • chat_bubble gatera

    Iyi si irarwaye.Gutera inda umwana wawe!!! C’est bestial.Niyo mpamvu muli 2 Petero 2:12 havuga ko "abantu bameze nk’inyamaswa zitagira ubwenge,ziba zitegereje kubagwa".Ku munsi wa nyuma,nkuko 2 Abatesaloniki 1:7-9 havuga,Yesu azatwika abanyabyaha bose banga kwihana.Azabikora kugirango abazasigara bazagire amahoro.Sex yagenewe gusa umuntu muzashakana binyuze mu mategeko.Igitangaje nuko ba Rusambanyi ari millions and millions.Gutinya Imana ntacyo bibabwiye.Gushaka kwishimisha akanya gato hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka,ni ukugira ibitekerezo bigufi.

    2 months ago

Inzindi nkuru

Umugabo w’imyaka 64 wapfuye apima ibiro 38 kubera inzara n’uburwayi yababaje...

Umugabo witwa Stephen Smith w’imyaka 64 ukomoka mu mujyi wa Liverpool mu...
22 April 2019 Yasuwe: 3879 0

Abongereza banyoye agasembuye kenshi kuri Pasika barangije bararwana...

Abongereza bakunze kugira urubyiruko rwinshi rukunda inzoga cyane,banyoye...
22 April 2019 Yasuwe: 1902 0

Uyu mugabo yihanishije kwikata urutoki nyuma y’uko rukoze ibyo...

Umugabo wo mu Buhinde yihanishije kwikata urutoki nyuma yo gusanga yibeshye...
22 April 2019 Yasuwe: 1991 0

Ingagi 2 zaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera selfie zifotoje...

Ingagi 2 zo muri RDC zatumye benshi bacika ururondogoro ku mbuga...
21 April 2019 Yasuwe: 6208 1

Uganda:Yafashwe ari kubaga imbwa zo kugaburira abantu kuri pasika

Umugabo witwa Sadru Mustafa,wo mu Karere ka Mbarara muri Uganda yafashwe...
21 April 2019 Yasuwe: 2795 0

David yafatanywe udukingirizo 4 yari amaze gukoresha nyuma yo gusambanya...

Muri Zimbabwe haravugwa inkuru y’umusore witwa David wasambanyije inka 4...
20 April 2019 Yasuwe: 6566 0