skol
fortebet

Umugabo yasekeje benshi kubera guca mu mujyi yikoreye kawunga itetse ku bitugu[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 04, Aug 2018

Sponsored Ad

Ubwo Leta ya Kenya yarimo yirukana abacuruzi bacururizaga mu mujyi wa Nairobi mu buryo butemewe,umugabo utavuzwe amazina yagaragaye yikoreye umutsima umwe muri aba bacuruzi batekera ku muhanda yarimo acuruza akawuta akiruka.

Sponsored Ad

Uyu mushonji wari uguye isari,yabonye polisi iri kwirukana abacuruzi batekera ku mihanda nibwo yabaciye mu rihumye ahita yikorera umutsima wose barimo bacuruza awukubita ku bitugu arirukanka.

Mu gihe benshi bari bahangayikishijwe no kwiba ibintu bifite agaciro,uyu mugabo we yahise ajya mu nkono afata umutsima wose warimo ucuruzwa arawirukankana ajya kuwumerera nabi.

Aba paparrazzi bari hafi bamuteye ijisho barangije bamukwirakwiza mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ari kwiruka ashaka ahantu yakwihisha ngo yice isari.

Ku wa Kane w’iki Cyumweru nibwo Polisi ya Kenya yirukankanye aba bacuruzi bacuruzaga mu buryo butemewe aho yafunze abarenga 120 ndetse irimbura bimwe mu bicuruzwa byabo n’ubucuruzi bwabo ibuhagarika burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa