skol
fortebet

Umugabo yatunguye benshi ubwo yazaga akuruye umugeni we mu kigare batwaramo imizigo aho bari gusezeranira [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 25, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Mu gihe benshi mu batuye isi bakodesha imodoka zihenze,indege,amato n’ibindi ku munsi wabo w’ubukwe,umunyakenya witwa Soko Sam yakoze agashya atira ikigare abakarani batwaramo imizigo irimo inzoga n’ibindi aba aricyo ashyiramo umugeni we Miriam Christina bajya mu bukwe.

Sponsored Ad

Mu gihe benshi bari bategereje imodoka itwaye umukwe n’umugeni ahari kubera umuhango w’ubukwe,bagiye kubona babona Sam aje akuruye umugore we muri iki kigare nubwo uyu mugabo yari afite ubushobozi.

Amafoto y’uyu mugabo wagiye gusezerana akuruye umugore we muri iki kigare [Handcart],yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga hirya no hino ku isi gusa ikigaragara ni uko ari agashya yashatse gukora kuko yakoze ubukwe bw’igitangaza ahanini bigaragazwa n’amafoto bifotoje.

Ubu bukwe bwabaye mu ntangiriro z’uku kwezi,bukomeje kumenyekana hirya no hino ku isi kubera ahanini iyi foto ya Sam akuruye umugeni we muri iki kigare.

Ubukwe bw’aba bombi bwabereye ahitwa PAWA 254 bwitabirwa n’abantu bakomeye barimo umugabo n’umuhanga mu byerekeye ubutabera Willy Munyoki Mutunga.







Sam yakoze agashya aza akurura umugeni we muri iki kigare gitwara imizigo kandi afite ubushobozi

Ibitekerezo

  • Hejuru wakeka ko uyu mukobwa atwite.Muli iki gihe,ni bake barongorwa batarabanje kubikora.Gusa bitera ingaruka nyinshi.Akenshi iyo uhaye umuhungu "avance",araguta ntakurongore.Ikindi kandi,bituma niyo mubanye muhararukana vuba.Biba ari ubusambanyi kimwe n’ibindi.Niyo mpamvu Imana ishaka ko abantu barongora/barongorwa ari vierge kugirango birinde izo ngaruka.Burya abatimba bisobanura ko umukobwa ari vierge.Nubwo bisigaye bifatwa nk’umurimbo.Nubwo abantu baryamana mbere y’ubukwe ari benshi cyane,Imana ibifata nk’ubusambanyi,ku buryo isaba yuko niba urongowe utari vierge wicwa.Byisomere muli Gutegeka 22,umurongo wa 20.Kandi nkuko bible ivuga,abasambanyi,kimwe n’abandi banyabyaha ntabwo bazaba muli paradizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa