skol
fortebet

Umugabo yaziritse urutare rw’ibiro 50 mu ijosi ry’umugore we arangije amujugunya mu Nyanja

Yanditswe: Sunday 03, Feb 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Rodolfo “Rudy” Arellanowo muri USA yakoze amahano azirika urutare rw’ibiro 50 mu ijosi ry’umugore we Elizabeth Arellano arangije amujugunya mu Nyanja.

Sponsored Ad

Rodolfo yahamwe n’ibi byaha muri iki cyumweru,nyuma y’aho polisi ibonye umurambo w’uyu mugore we babyaranye abana bane mu mazi.

Elizabeth Arellano yishwe n’umugabo we mu mwaka wa 2016,amuhora gusohokana n’inshuti ze mu kabari mu masaha ya nijoro.

Umurambo wa Elisabeth wabonywe ku munsi wakurikiye uwo yiciweho, nyuma y’iperereza rya polisi yo muri leta ya Texas ryanasanze urwo rutare rukimuziritseho.

Uyu mugabo yafashe uyu mugore we amuzirika uru rutare mu ijosi bari hafi y’ikiraro,arangije amujunya mu mazi arapfa.

Rodolfo yahakanye yivuye inyuma ubu bwicanyi,ariko amashusho ya CCTV yamugaragaje ari hafi y’urugo rwo kwa sebukwe rwegereye amazi yajugunyemo umugore we.

Uyu mugabo n’umugore bari bamaranye imyaka 13 babana ariko Elisabeth yari amaze iminsi mike asabye mu nkiko gutandukana n’uyu mugabo we wamwivuganye.



Rodolfo yaziritse urutare mu ijosi ry’umugore we arangije amuta mu mazi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa