Kigali

Umugabo yazutse nyuma yo kumushyira mu isanduku bagiye kumushyingura

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 1 February 2019 Yasuwe: 3616

Umugabo witwa Hirpha Negero ukomoka muri Ethiopia yatunguye abantu benshi bari bahuruye baje kumushyingura ubwo yakomangaga isanduku yari yashyizwemo mbere yo kumurenzaho agataka.

Mu Ugushyingo 2018,nibwo uyu munya Ethiopia yakoze aka gashya benshi mu baje kumushyingura bagira ubwoba ngo ni umuzimu nyuma yo gukomanga isanduku asaba ko bamufungurira.

Hirpha Negero yakomanze isanduku yari amazemo amasaha 5 bitangaza benshi mu nshuti n’abavandimwe barimo barira ayo kwarika.

Ushinzwe gucukura imva witwa Etana Kena yavuze ko uyu mugabo akimara gukomanga kuri iyi sanduku yari aryamyemo ibyari ugushyingura byabaye isoko abantu biruka amasigamana,bituma uyu mugabo yikura mu isanduka.

Nyuma yo kubona uyu mugabo azutse,abantu bose barize amarira y’ibyishimo baramuhobera karahava.

Kena ucukura imva yabwiye BBC ati “Maze gushyingura imirambo 50 cyangwa 60 ariko nibwo bwa mbere nabonye ibitangaza nk’ibi.Byagaragaraga ko uyu mugabo yari yapfuye.”

Bwana Hirpha wazutse yavuze ko ubwo yari mu mva yataye ubwenge yabonye umugabo wambaye imyenda yera ,aramubwira ati “subira imuhira.”

Muganga Birra Leggese yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo ashobora kuba yari yagagaye akajya muri coma,abantu bakagira ngo yapfuye,bagashaka kumuhamba kandi yari muzima.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Impanga 2 zisa cyane ndetse zikora ibintu bimwe zirashaka gushyingiranwa...

Impanga zivuka mu mujyi wa Southampton mu Bwongereza,zimaze igihe...
19 June 2019 Yasuwe: 1694 0

Umugore utwite yarokotse by’igitangaza nyuma yo guhirikwa ku manga ya metero...

Umugabo w’Umushinwa yatawe muri yombi nyuma yo kugerageza kwica umugore we...
19 June 2019 Yasuwe: 2130 0

Umukinnyi Rainford Kalaba yiswe Mayweather w’umunya Zambia kubera guhorana...

Umukinnyi w’umunya Zambia witwa Rainford Kalaba ukina mu ikipe ya TP Mazembe...
18 June 2019 Yasuwe: 2959 0

Gafotozi yaciye ibintu ku isi kubera amafoto yafashe uruziramire ruri...

Gafotozi ukomoka muri Australia witwa Martin Muller yatumye benshi bacika...
17 June 2019 Yasuwe: 8778 0

Umusore yafashwe ari kuroga ababyeyi be bamubujije gukina imikino yo kuri...

Umusore witwa Sak Duanjan w’imyaka 29 ukomoka muri Espagne yafashwe ari...
17 June 2019 Yasuwe: 2368 0

Abapadiri basomeye misa muri Cathedrale ya Notre Dame iherutse gushya...

Ku nshuro ya mbere abantu bagera kuri 30 barimo n’abapadiri basengeye bwa...
17 June 2019 Yasuwe: 1976 1