skol
fortebet

Umugabo yemeye ko umugore we abyarira umwana inshuti ye nyuma yo kuyobokwa n’agasembuye

Yanditswe: Monday 05, Aug 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Marc Bott w’imyaka 35 yemeye ko umugore we Kim w’imyaka 32 abyarira umwana inshuti ye magara Paul Bullock wabwiwe n’abaganga ko atazongera kubyara kubera ubumuga bw’umugore we.

Sponsored Ad

Kelly Bullock w’imyaka 33 n’umugabo we Paul w’imyaka 35 bakomoka ahitwa Warrington muri Cheshire mu Bwongereza bahuye n’uruva gusenya ubwo uyu mugore yagiraga ibyago ubwo yarimo abyara umwana we wa mbere abwirwa ko atazongera kubyara ukundi.

Paul akimara kumva iyi nkuru ibabaje yahise asohokana mu kabari inshuti ye bamenyanye bafite imyaka 11 yitwa Marc Bott amubwira ko we n’umugore we babwiwe ko batazongera kubyara kubera ko umugore we yagize ikibazo ari kubyara kandi bifuzaga kubyara abandi bana.

Uyu mugabo amaze kumva agahinda k’inshuti ye,yamubwiye ko agiye kwinginga umugore we kugira ngo azabemerere kubatwitira umwana hakoreshejwe uburyo bwo kumutera intanga zabo bombi [surrogate].

Umugore wa Marc witwa Kim ufite abana babiri yumviye umugabo we, yemera gufasha inshuti y’umugabo we niko kwemera ko bamutera intanga zabo abatwitira umwana none kuri ubu yaravutse afite amezi 15.

Kim yagize ati “Byose byabaye bari kunywa inzoga mu kabari.Abagabo bacu baraganiriye barabyemeranya natwe nta kindi twari kurenzaho.”

Kelly na Paul bamaze imyaka 15 babana ndetse babyaranye umwana wabo w’umuhungu Brody mu mwaka wa 2013 gusa uyu mugore yaje kurwara uburwayi bwitwa Symphysis pubis dysfunction [SPD] bwatumye amara ibyumweru 22 agendera mu kagare anatwite.

Abaganga babwiye Kelly ko azava mu kagare amaze kubyara ariko siko byagenze kuko ubu burwayi bwaramumugaje bituma abwirwa ko atazongera kubyara ariyo mpamvu umugabo we washakaga undi mwana yitabaje iyi nshuti ye magara igasaba umugore wayo ko yababyarira umwana hakoreshejwe uburyo bwo guhuza intangangabo n’intangangore bakazitera umuntu akabyara ibizwi nka Surrogacy.

Iyi miryango yombi yemeye gufashanya bituma umwana witwa Riley avuka kuwa 28 Mata 2018 abyawe n’abagore babiri batandukanye.Abana b’iyi miryango barahorana ndetse babana nk’abavandimwe.




Kim yemeye kubyarira Kelly umwana nyuma yo kugira ubumuga bwatumye abuzwa kuzongera kubyara

Ibitekerezo

  • MBEGA UBUSHUTI BUTANGAJE!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa