Kigali

Umugabo yibagiwe gufunga camera ye yari mu cyumba imufasha gufata umugore we ari gusambana na Meya

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 14 April 2019 Yasuwe: 13322

Umugabo witwa Yang wo mu Bushinwa yibagiwe gufunga Camera ye ubwo yarimo yifata amashusho ari mu cyumba cye,bimufasha gufata umugore we wamucaga inyuma.

Ubwo uyu mugabo yari avuye ku kazi,yasanze camera ye yari yibagiwe kuzimya iri kwaka,arebye amashusho abona umugore we ari gusambana n’umugabo w’umuturanyi.

Mu mashusho yafashwe n’iyi camera,yagaragaje umugabo mugenzi we ari gusoma umugore we ndetse ari kumukuramo imyenda .

Uyu mugabo utari uzi ko umugore we amuca inyuma,yamufashe bitunguranye abifashijwemo n’iyi Camera yibagiwe gufunga.

Yang ukomoka mu gace kitwa Mudanjiang gaherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’Ubushinwa yabonye umugabo wamusambanyirizaga umugore,ari Meya wabo bari basanzwe ari inshuti.

Ubwo bombi bari batangiye kwinjira mu gikorwa cy’ubusambanyi,umugore yabajije umugabo ati “wakoraga iki?,aramusubiza ati “Nari ngukumbuye.”

Yang n’umugore we Cui Hua bari bamaze imyaka 20 babana ariko byarangiye batanukanye nyuma yo kumufata bitunguranye abifashijwemo na Camera ye aho yahise anashyira hanze aya mafoto uyu mugore we ari kumuca inyuma.



Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Dumbuli

    Myor wo mu Bushinwa yasebye yihangane ubutaha ntazasambanye umugore w’abandi kuko ni icyaha pe

    1 month ago

Inzindi nkuru

Shami washakaga ko bamwongerera ikibuno yatanze ubuhamya bukomeye

"Brazilian butt lift" (BBL) ni uburyo buzwi cyane muri Brazil, n’ahandi ku...
19 May 2019 Yasuwe: 3884 0

Imbwa yagonzwe na Moto ikangirika isura mu buryo bukomeye yongeye...

Abavuzi b’inyamaswa bongeye gusubiranya isura y’imbwa bayirokorera ubuzima...
19 May 2019 Yasuwe: 2686 0

Umugabo n’umugore baciye ibintu kubera ukuntu basomanye mu buryo...

Umugabo witwa Jean na Camille bakomoka mu mujyi wa Brussels mu Bubiligi...
18 May 2019 Yasuwe: 5799 0

Umugore utwara indege nta maboko agira yahaye impanuro ikomeye abatuye...

Umunyamerikakazi witwa Jessica Cox ukomoka muri Arizona yakoze amateka yo...
18 May 2019 Yasuwe: 3781 0

Thailand: Imbwa yavunitse ukuguru yatabaye uruhinja rwashyinguwe ari ruzima...

Imbwa yitwa Ping Pong ikomoka mu gihugu cya Thailand yabaye icyamamare...
18 May 2019 Yasuwe: 4700 0

Umuhanuzi yatwikiye buji ku mutwe w’umugabo ashya umutwe wose amubwira ko...

Umugabo witwa Maybin Mbuzi ukomoka mu gace kitwa Katete muri Zambia...
17 May 2019 Yasuwe: 4588 1