skol
fortebet

Umugabo yifashe Selfie ari kumwe n’imirambo y’abantu benshi barumirwa[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 13, Jul 2018

Sponsored Ad

Umugabo utagira umutima ukomoka mu Buhindi yageze ahantu hari hamaze kubera impanuka hari imirambo y’abantu 3 ahitamo kwifota ama selfies arangije ayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Sponsored Ad

Aya mafoto yagaragaje uyu mugabo ari kureba muri camera inyuma ye hari imirambo y’abagabo batatu barambaraye hasi nyuma y’aho ipikipiki yari ibatwaye yakoraga impanuka.

Polisi ikimara kubona kubona aya mafoto,yatangaje ko iyi mirambo ari iya abagabo 3 bari hagati y’imyaka 25 na 30 bari ku moto mu gace ka Rajasthan bakaza kugongwa na bisi yari itwaye abanyeshuli.

Nyuma yo kugongwa n’iyi modoka,hahise haza abantu benshi ntibagira icyo bafasha aba bagabo 3 bari bakomeretse cyane ahubwo bifatira amafoto, bibaviramo urupfu nkuko byatangajwe na polisi.

Uyu mugabo wifotoye ari kumwe n’iyi mirambo yibasiriwe cyane ndetse aratukwa nkuko byagiye bigaragara mu butumwa abantu benshi bagiye bashyira kuri iyi foto.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa