skol
fortebet

Umugabo yikase ijosi nyuma yo kumenya ko arwaye SIDA

Yanditswe: Monday 21, Jan 2019

Sponsored Ad

Umugande witwa Waswa Kalibara w’imyaka 55 yafashe icyuma ari mu nzu ya mushiki we witwa Justine Nantalo yikata ijosi arapfa nyuma yo kumenya ko yanduye agakoko gatera SIDA.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yakoreye aya mahano ahitwa Bulenga muri Wakiso,mushiki we akaba yavuze ko yari agiye muri dushe gukaraba agiye kumva yumva umwana aramuhamagara ngo Waswa afashe icyuma bahita bahamagara abagabo kugirango batabare bahagera yamaze kwikata ijosi.

Ubwo uyu mugabo yari amaze gufata icyuma,abaturanyi bari baje kukimwaka banze kwinjira mu nzu batinya ko yabatera icyuma,birangira yikase ijosi arapfa.

Undi mushiki w’uyu mugabo witwa Nakakande Agnes yavuze ko yananiwe kwihanganira kumenya ko yanduye agakoko gatera SIDA ahitamo kwiyahura.

Nakakande Agnes waje aherekeje musaza we kwivuza baturutse ahitwa Busuju muri Mitiyana, yavuze ko musaza we amaze igihe yigamba ko aziyahura.

Ibitekerezo

  • Mu myaka yashize (1980-1990s),abantu benshi bariyahuye kubera gutinya SIDA.Icyo gihe bapfaga nabi cyane kubera ko nta muti yagiraga.Report ya Sida yerekana ko SIDA imaze kwica abantu
    35 millions.Abantu biyahura kubera impamvu zinyuranye ni 1 million buri mwaka.Babiterwa n’ibibazo binyuranye.Mu isi nshya dusoma muli 2 petero 3:13,ibibazo byose bizavaho,harimo n’urupfu.
    Niba ushaka kuzaba muli iyo paradizo,tangira ushake Imana,we kwibera mu byisi gusa.Niyo wapfa,Imana izakuzura ku munsi wa nyuma.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6:40.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa