Umugande witwa Waswa Kalibara w’imyaka 55 yafashe icyuma ari mu nzu ya mushiki we witwa Justine Nantalo yikata ijosi arapfa nyuma yo kumenya ko yanduye agakoko gatera SIDA.
Uyu mugabo yakoreye aya mahano ahitwa Bulenga muri Wakiso,mushiki we akaba yavuze ko yari agiye muri dushe gukaraba agiye kumva yumva umwana aramuhamagara ngo Waswa afashe icyuma bahita bahamagara abagabo kugirango batabare bahagera yamaze kwikata ijosi.
Ubwo uyu mugabo yari amaze gufata icyuma,abaturanyi bari baje kukimwaka banze kwinjira mu nzu batinya ko yabatera icyuma,birangira yikase ijosi arapfa.
Undi mushiki w’uyu mugabo witwa Nakakande Agnes yavuze ko yananiwe kwihanganira kumenya ko yanduye agakoko gatera SIDA ahitamo kwiyahura.
Nakakande Agnes waje aherekeje musaza we kwivuza baturutse ahitwa Busuju muri Mitiyana, yavuze ko musaza we amaze igihe yigamba ko aziyahura.
Ibitekerezo
Mu myaka yashize (1980-1990s),abantu benshi bariyahuye kubera gutinya SIDA.Icyo gihe bapfaga nabi cyane kubera ko nta muti yagiraga.Report ya Sida yerekana ko SIDA imaze kwica abantu
35 millions.Abantu biyahura kubera impamvu zinyuranye ni 1 million buri mwaka.Babiterwa n’ibibazo binyuranye.Mu isi nshya dusoma muli 2 petero 3:13,ibibazo byose bizavaho,harimo n’urupfu.
Niba ushaka kuzaba muli iyo paradizo,tangira ushake Imana,we kwibera mu byisi gusa.Niyo wapfa,Imana izakuzura ku munsi wa nyuma.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6:40.