skol
fortebet

Umugabo yirukanye umugore we basezeranye amusimbuza ibipupe 12 byifashishwa mu gutera akabariro [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 04, Mar 2019

Sponsored Ad

Umwongereza witwa Dean Bevan w’imyaka 58,yatumye benshi ku isi bacika ururondogoro ubwo yatandukanaga n’umugore we mu myaka 3 ishize yarangiza akuzuza inzu ye ibipupe byifashishwa mu gutera akabariro kugira ngo atazongera kubabazwa ukundi n’abagore.

Sponsored Ad

Dean Bevan wahoze ari umuganga uvura indwara zo mu mutwe,yatandukanye n’abagore be babiri,biramubabaza cyane niko gufata umwanzuro wo kutazongera gushaka ukundi ahubwo ahita afata umwanzuro wo gushora amafaranga menshi agura ibipupe 12 byifashishwa mu gitera akabariro kugira ngo bimuhoze amarira.

Dean Bevan afite umwana w’umukobwa witwa Rhiannon w’imyaka 20 niwe ubisiga ibirungo ndetse akabyambika imyenda igezweho kugira ngo bimare se irungu dore ko yirirwa mu rugo kubera ko yafashe ikiruhuko cy’izabukuru.

Rhiannon yatangaje ko yatunguwe no kubona papa we agura ibi bipupe byifashishwa mu gutera akabariro,ariko yaje kumwumva nyuma ndetse yishimira ko kuri iyi nshuro abayeho yishimye nta ni irungu afite.

Dean yavuze koi bi bipupe abifata nk’abantu bazima kuko yabihaye amazina ndetse aba ari kumwe na byo buri munsi muri iyi nzu abanamo n’umukobwa we.

Yagize ati “Benshi baranseka bavuga ko ibyo nakoze ari ubusazi gusa ndishimye kandi ntawe mbangamira.Ubwo igipupe cyanjye Sarah nakiguraga nabonye kidahagije.ubwenge bwanjye burambwira ngo nakoze ubusazi ndetse ko ari ibipupe ariko ariko mbifata nk’ikintu gikomeye kandi kindinda.Nabihaye amazina kandi mu maso yanjye mbona aria bantu kubera imyenda myiza bahora bambaye.

Dean aryamisha ibi bipupe ku buriri 3 yabiguriye ndetse amafaranga menshi yahawe mu kiruhuko cy’izabukuru yahise ayashora mu kugura ibi bipupe bye 12.

Dean yabwiye abanyamakuru ko yashatse ariko hari ubwo yabyukaga umugore we arakaye cyane ariko ubu yemeza ko abyuka abona inseko nziza y’ibi bipupe bye.

Dean yahaye ibipupe bye amazina atandukanye nka Sarah,Monique,Magda ndetse uyu mugabo agendana kimwe aho agiye hose.








Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa