skol
fortebet

Umugabo yishe umugore we amuhoye ko yanze ko baryamana

Yanditswe: Monday 16, Apr 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa Kevin Smitham w’imyaka 51 ukomoka mu Bwongereza yakubise umugore we witwa Kanda Smitham w’imyaka 29 kugeza amwishe amujijije ko yanze ko baryamana.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wabanaga n’uyu mugore iwabo muri Thailand, yazabiranyijwe n’uburakari ubwo yamubwiraga ko ashaka ko baryamana nyuma y’uko bari biriwe basangira inzoga ,undi akamutera utwatsi,bituma amukubita mpaka amukuyemo umwuka.

Kevin n’umugore we biriwe basangira inzoga

Umwe mu baturanyi yavuze ko uyu Kevin n’umugore we biriwe basangira inzoga kugeza nijoro,batashye amusaba ko baryamana umugore amubera ibamba niko gutangira kumukubita imigeri n’amakofe amwita indaya ndetse anamushinja kumuca inyuma.

uyu ni nyakwigendera Kanda wazize kwanga kuryamana n’umugabo we

Uyu mugore yaje guhunga Kevin arasohoka,aza kugwa ku muryango kubera ibikomere byinshi yari yatewe n’umugabo we wamukubise nabi kubera yari yanyoye inzoga.

Mu gitondo,abaturanyi basanze umurambo w’uyu mugore ku muryango wambaye imyenda y’imbere gusa aho bivugwa ko yakuwemo imyenda n’umugabo we bari kurwana.

Ubwo polisi yageraga mu rugo rwa nyakwigendera yasanze uyu mugabo yihebye ndetse asa n’uwataye ubwenge kubera kwiyicira umugore amuziza kwanga ko batera akabariro.

Aba bombi babanaga n’ababyeyi b’uyu mukobwa mu gace kitwa Pattaya aho bari bamaze kubyarana abana babiri.

Abapolisi basanze umurabo hanze

Kevin yamaze gutabwa muri yombi ndetse agomba kwitaba urukiko kuri iki cyaha gikomeye yakoze nubwo yasabye imbabazi avuga ko atashakaga kumwica.

Ibitekerezo

  • Abagore benshi bakunze kwanga guha abagabo babo.Ntabwo bazi ko iyo umugabo yabishatse,aba amerewe nabi.Bikunze kuba muli Afrika.Akakubwira ko ananiwe cyangwa arwaye,akenshi abeshya,bitewe gusa nuko yumva atabishaka.Mujye mumenya ko imana isaba abagore "kutima" abagabo babo.Byisomere muli 1 Abakorinto 7:5 na Kuva/Exodus 21:10.
    Icyo imana itubuza,ni ugusambana,ndetse ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana dutegereje (1 Abakorinto 6:9,10).Birababaje kubona abantu basambana ari millions and millions.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa