skol
fortebet

Umugabo yishe umugore we amumanika ku giti amuziza kumuca inyuma akandura SIDA

Yanditswe: Saturday 01, Jun 2019

Sponsored Ad

Umugabo ukomoka muri Pakistan yakoze amahano yakwirikwiriye ku isi yose ubwo yanigishaga umugore we umugozi,amumanika ku giti nyuma yo kumuca inyuma agasambana n’umugabo urwaye SIDA nawe arayandura.

Sponsored Ad

Uyu mugabo ukomoka mu gace kegereye umujyi witwa Larkana,yemereye urukiko ko yiyiciye umugore we wamuciye inyuma agasambana n’undi mugabo urwaye SIDA akayandura.

Ubwo uyu mugore yari amaze kwipimisha bagasanga arwaye SIDA,uyu mugabo we yararakaye niko kujya mu rugo ashaka umugozi ukomeye aramuniga arangije amumanika ku giti kuri bosebabireba.

Polisi ya Shikarpur muri Pakistan yavuze ko uyu mugore w’imyaka 32 wari ufite abana 4 yishwe nyuma y’iminsi mike apimwe bagasanga yaranduye SIDA.

Mu minsi ishize nibwo muri aka gace kegereye Larkana,habaruwe abantu 700 barwaye SIDA biganjemo abana bari munsi y’imyaka 5.Aba bantu bose uko ari 700 batewe iyi SIDA na muganga wakoresheje urushinge rwarimo virusi itera agakoko ka SIDA.

Uyu muganga witwa Muzaffar Ghangro yateye abantu SIDA kubera ko yari ayirwaye birangira akongeje abagera kuri 700 bose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa