skol
fortebet

Umugabo yishe umugore we amuziza kumugaburira atinze none urupfu rwe rwateje imyigaragambyo(AMAFOTO)

Yanditswe: Wednesday 12, Jul 2017

Sponsored Ad

skol

Umugabo witwa Ashok Kumar w’imyaka 60 y’amavuko, ukomoka mu gace ka Ghaziabad mu mujyi wa New Delhi mu Buhinde, yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica umugore we amuziza kumuha ifunguro ry’umugoroba akererewe.
Amakuru dukesha ibinyamakuru bitandukanye byo mu Buhinde, avugako uyu mugabo wishe umugore we amurashe ngo kuko yatinze kumugaburira, bivugwa ko yageze mu rugo mu masaha y’ijoro yasinze, umugore we Sunaina ashatse kumubaza impamvu yiharaje umuco wo gutaha yasinze ahita amubwira ko ari (...)

Sponsored Ad

Umugabo witwa Ashok Kumar w’imyaka 60 y’amavuko, ukomoka mu gace ka Ghaziabad mu mujyi wa New Delhi mu Buhinde, yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica umugore we amuziza kumuha ifunguro ry’umugoroba akererewe.

Amakuru dukesha ibinyamakuru bitandukanye byo mu Buhinde, avugako uyu mugabo wishe umugore we amurashe ngo kuko yatinze kumugaburira, bivugwa ko yageze mu rugo mu masaha y’ijoro yasinze, umugore we Sunaina ashatse kumubaza impamvu yiharaje umuco wo gutaha yasinze ahita amubwira ko ari gutinda kumugaburira ari nabwo yahise afata imbunda aramurasa.

Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Ghaziabad , Rupesh Singh yabwiye itangazamakuru ko na bo bamenye ko uyu mugabo yishe umugore we amuzijije ko yatinze kumugaburira.

Yagize ati “Umugabo yashyitse mu rugo yasinze atangira kubaza umugore ibiryo. Umugore ashatse ko babanza kuganira kugira ngo amubaze ku byo gusinda kwa buri munsi kwe, umugabo ahita amubwira ko ibyo yari kubimubaza yamaze kumugaburira ari nako afata imbunda ahita amurasa.”

Amakuru aturuka mu baturanyi b’uyu muryango avuga ko uyu mugabo yari asanzwe ataha yasinze agateza intambara mu rugo ku buryo ngo bahoraga baza murugo rwabo gukiza.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukumira ibyaha mu Buhinde NCRB, kivuga ko abantu 327.000 bamaze kwicwa mu buryo bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibintu byababaje abagore cyane bakaba barahagurutse mu rwego rwo gusaba uburenganzira bwabo ndetse no guhabwa ubutabera.

Abagore bo mu mujyi wa New Derhi bakoranye bajya mu muhanda bamagana ubwicanyi budasiba kubakorerwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa