skol
fortebet

Umugabo yishe umuserebanya n’muvandimwe we ahita abigenderamo

Yanditswe: Saturday 22, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Umupasiteri wo mu gihugu cya Nigeria atangaza ko imyuka mibi ikomeza kwibasira bamwe mu baturage b’iki gihugu, atanga urugero rw’umugabo wishe umuserebanya (lézard), muri ako kanya ukimara gupfa umuvandimwe we ahita yitaba Imana.

Sponsored Ad

Pasiteri Rabbai Ephraim Ononye abicishije ku rukuta rwe rwa Facebook, atangaza ko uyu mugabo utatangajwe amazina, yabyutse agasanga iruhande rw’uburiri bwe hari umuserebanya, ahita afata inkoni arawukubita urapfa. Muri ako kanya ngo yahise yumva umuvandimwe wari uryamye ku kindi cyumba arimo gusakuza, agiye kureba asanga arimo gusamba ahita apfa.

Uyu mugabo wishe umuserebanya, ngo yagiye aterwa n’amashitani imyaka myinshi, nyuma yaje gufata icyemezo cyo gutangira gusengera mu itorero ‘Power House Assemble Ontitsha’ riherereye mu gace ka Obosi muri Leta ya ’Onitsha Imo, aza guhanurirwa gukomera cyane ku masengesho.

Ngo ubwo yamaraga gusenga nibwo yaryamye, akangutse abona uwo muserebanya, yawukubitishije inkoni ku mutwe, uko awukubita ngo ni nako wajwigiraga, uko wajwigiraga ngo ni nako uwo muvandimwe yatakaga, agira ati “Umutwe wanjye, umutwe wanjye” uko yongezaga akubira cyane, ni nako umuvandimwe we yabyumviraga mu mutwe birangira ashizemo umwuka.

Nyuma yo kwivugana umuvandimwe we biciye mu muserebanya, ngo amashitani ntabwo yongeye kumutera, ikinyamakuru afrikmag dukesha iyi nkuru kikaba gitangaza ko ayamuteraga yabaga ari muri uwo muvandimwe atabizi, kwica uwo muserebanya ngo akaba yari yabihanuriwe, abwirwa ko akanyamaswa asanga iruhande rw’uburiri bwe akica.

Muri iki gihugu, ngo imyuka mibi ikunze kwigaragaza mu nyamaswa, wayica nawe ugahita upfa, waryamana n’umugore utari uwawe, ugahita upfa cyangwa mukamatana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa