skol
fortebet

Umugabo yishe umwana we w’amezi 4 amuhoye kumurogoya arimo gutera akabariro

Yanditswe: Wednesday 23, Jan 2019

Sponsored Ad

Umunya Malawi witwa Lazaro Banda yishe umwana we w’umukobwa w’amezi 4,amuhoye ko yarize cyane ubwo yarimo atera akabariro n’umugore we bigatuma igikorwa gihagarara.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yababajwe n’uko umugore we yamusabye ko bahagarika igikorwa cyo gutera akabariro akabanza kureba ikiri kuriza cyane uyu mwana w’uruhinja,niko gukubita igipfunsi mu mutwe uyu mwana we aba aramuhitanye.

Uyu Lazaro yababajwe n’uko ubwo igikorwa cyo gutera akabariro cyari kigeze aharyoshye,umwana we w’umukobwa witwa Tereza yarize cyane bituma umugore we amusaba ko bahagarika igikorwa, birangira uyu mugabo agiye gukubita uyu mwana.

Polisi yo muri Malawi yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 22 n’umugore we witwa Everesi Banda w’imyaka 19 bahise basiga uyu mwana mu nzu bajya mu mirima bamarayo amasaha 7, bagarutse basanga uyu mwana yapfuye.

Aya mahano yabwiwe umukuru w’agace ka Chimamba batuyemo, nawe ahamagara polisi iza guta muri yombi uyu mugabo.

Nyuma yo gusuzuma umurambo w’uyu mwana w’amezi 4,basanze yishwe n’igikomere yatewe n’ingumi yakubiswe na se kuwa 18 Mutarama uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa