skol
fortebet

Umugabo yishe uruhinja rwe rw’amezi 6 aruhoye ko nyina yanze ko bakora imibonano mpuzabitsina

Yanditswe: Friday 14, Sep 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa Maycon Salustiano Silva w’imyaka 25 ukomoka ahitwa Luziania muri Brazil yakoze amahano ubwo yicaga umwana w’umuhungu w’amezi 6 amuhoye ko nyina yanze ko bakora imibonano mpuzabitsina.

Sponsored Ad

Ku wa Gatatu w’iki Cyumweru nibwo Silva yasabye umugore we Jennifer w’imyaka 20 ko batera akabariro nk’abashakanye,aramwangira niko gufata uru ruhinja babyaranye arurasa mu gituza, ruhasiga ubuzima.

Uyu mugabo akimara kwica uyu mwana we amurashe,yabeshye abaturanyi ko yishwe n’impanuka gusa abapolisi basatse iwe bahasanga imbunda n’amasasu ndetse basanga niwe warashe uyu mwana we mu gituza.

Silva yari asanzwe yarabaswe n’ibiyobyabwenge yabwiye abapolisi ko mbere y’uko asaba umugore we ko baryamana yari yanyoye ibiyobyabwenge byinshi bimutera gukora amahano.

Jennifer yabwiye abagenzacyaha ko uyu mugabo we Silva yamukanguye nijoro amusaba ko bakora imibonano mpuzabitsina,arabyanga kuko yari ananiwe, bibyara intonganya cyane byatumye Silva ajya mu kindi cyumba azana imbuna ayitunga uyu mugore.

Uyu mugabo wari wataye umutwe yahise ahindura igitekerezo atunga iyi mbunda uyu mwana wabo w’umuhungu bituma nyina abwira uyu mugabo ko nta mbaraga yabona zo kwica umwana we,ahita akora mu mbarutso aramurasa.

Abaturanyi bumvise uyu mugore ari kurira nyuma yo kuraswa k’umwana we gusa Silva yasabye umugore we guceceka kugira ngo bahishe icyaha.

uyu Silva n’umugore we Jennifer bari bamaze imyaka 4 babana nk’umugabo n’umugore ndetse uyu mwana w’umuhungu, Michel wapfuye, yari imfura yabo

Maycon Salustiano Silva yahamwe n’ibyaha bikomeye birimo ubwicanyi,gutunga intwaro mu buryo butemewe no guhohotera abagize umuryango we mu rukiko.



Silva na Jennifer bari bamaranye imyaka 4 babana ndetse Michel niwe mwana wenyine bari bafite

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa