skol
fortebet

Umugabo yitereye icyuma mu isoko nyuma yo gufata umukunzi we ari gusambana n’undi mugabo [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 03, May 2019

Sponsored Ad

Umugabo ukomoka muri Zambia yatunguye benshi ubwo yinjiraga mu isoko ryitwa kyawama riherereye mu mujyi wa Solwezi,yitera icyuma mu nda,abitewe n’umukunzi we yasanze mu gitanda ari gusambana n’undi mugabo.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yabwiye polisi ko yasanze umukunzi we ari gusambana n’undi mugabo mu nzu yari yaramukodeshereje biramubabaza cyane.

Akimara gufata uyu mukunzi we,uyu mugabo utavuzwe amazina yabaye nk’umusazi niko kwerekeza mu isoko afata icupa ry’inzoga arimenamo kabiri,yitera igice cyaryo bose babireba.

Abari baremye iri soko rya Kyawama bahise bahurura batabaza polisi ifasha uyu mugabo kwerekeza kwa muganga.

Uyu mugabo yavuze ko yasanze umukunzi we bari kumubyinira hejuru nka Fally Ipuapa ari kubyina original bituma ngo yitera icyuma kuko yabonye ibyo bakoreraga umukunzi we atabishobora.

Uyu mugabo yavuze ko ariwe wari utunze umukunzi we n’inshuti ye babanaga muri iyo nzu yabakodeshereje cyane ko nta kazi bagiraga.


Ibitekerezo

  • Ibintu bibi nk’ibi,mujye mumenya ko chef wabyo ntawundi ni Satani:Ubwicanyi,Intambara,Genocide,ubusambanyi,etc...Niyo mpamvu Umurkristu nyakuri abyirinda.
    Ubusambanyi buhitana abantu benshi ku isi.Urugero,Sida imaze kwica abantu barenze 35 millions kuva muli 1981.Intambara nazo zimaze guhitana abantu barenga 1 billion/milliard kuva isi yabaho.Impamvu isi ari mbi,nukubera abantu babi bayibamo.Nkuko Imigani 2:21,22 havuga,ku munsi w’imperuka,Imana izarimbura abantu bose babi.Hanyuma Isi ibe Paradizo,iyoborwa na Yesu nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga.

    Uwo mugabo wari witeye icyuma nta muntu yarakemuye ahubwo yari agize amahirwe ubwo yari abonye imigirire mibi y’umukunzi we batarabana.1.Azashake undi.2.Ibyo gushaka abivemo burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa