skol
fortebet

Umugabo yiyahuye bamushyingurana inzoga, amafaranga na telefone

Yanditswe: Friday 06, Jul 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa wo muri Afurika y’ Epfo wari umuherwe afite ifamu yitwa Orange yiyahuye kubera urukundo inshuti ze zimuhambana amafaranga menshi, inzoga, telephone n’ imyenda ihenze.

Sponsored Ad

Paulos Amade wari ufite imyaka 27 y’ amavuko inshuti ze n’ umuryango we mu mva ye basutsemo inzoga, bajugunyamo, terefone n’ imyenda ihenze.

Bamushyinguye baririmba ngo nywa kandi ugubwe neza kubera ibikoresho by’ imingara.

Ikinyamakuru Daily Sun SA cyatangaje ko uyu mugabo wari ufite abana batatu yiyahuye ku munsi w’ ababyeyi b’ abapapa akoresheje sumu ya panya yashyize mu nzoga.

Mushiki wa nyakwigendera witwa Jeannette Amade yavuze ko Paulos yari azwiho kuba umugabo ukunda imyambaro igezweho ngo niyo mpamvu baretse inshuti ze zikishima uko zibyumva.

Yagize ati “Ntabwo twagombaga kubabuza kwishimisha uko babishaka. Igihe basukaga inzoga mu mva, bakajugunyamo amafaranga twaketse ko ariko bari basanzwe babanye na nyakwigendera”

Inzobere mu by’ umuco Refiloe Wa Ga Khunou avuga ko ibyo izo nshuti za nyakwigendera zakoze ari ukwisuzuguza.

Ati “Biriya bihabanye n’ umuco wacu, ni ukwimenyekanisha by’ amafuti by’ abantu baba bashaka icyubahiro”

Yongeyeho ati “Ni ukutiyubaha gufata inzoga ugasuka mu mva y’ umuntu wapfuye, niba barashakaga kwishimisha bakabaye barabikoze atarapfa”.

Ibitekerezo

  • Hahahahahaha nakumiro pe!

    Hahahahahaha nakumiro pe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa