skol
fortebet

Umugabo yiyahuye kubera kuribwa akayabo ka miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda mu rusimbi

Yanditswe: Friday 16, Nov 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa Huseyin Yaman w’imyaka 37 ukomoka mu Bwongereza yariwe akayabo ka miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda mu rusimbi rwa Casino, ahita yerekeza mu rugo rwe yimanika nyuma y’isaha imwe.

Sponsored Ad

Uyu mwongereza yatakaje akayabo k’amapawundi ibihumbi 25 ubwo yari yicaye kuri Casino ari gusoma kuri Cocaine ashiduka yashiriwe,niko kwerekeza iwe arimanika.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru gishize,nibwo Yaman yagiye gukina uru rusimbi mu nzu ibamo Casino yo mu mujyi wa Stratford,birangira adatsinze ndetse atakaje ibihumbi 25 by’amapawundi.

Umuryango we watangaje ko nta kibazo cy’amafaranga yaman yari afite ndetse niyo abitabaza bari kumugoboka gusa batunguwe no kumva ko yiyahuye.

Mu gitondo cyo ku wa Mbere w’iki cyumweru, nibwo uyu mugabo yasanzwe mu rugo rwe yimanitse,bituma abayobozi bo mu gace atuyemo bashakisha impamvu yamuteye kwiyahura,basanga yaraye ariwe aka kayabo.

Yaman yari asanzwe ari umucuruzi ukomeye ndetse afite imigabane myinshi mu isoko rikomeye rizwi nka Turkish Supermarket riherereye mu gace kitwa Hackney mu majyaruguru ya London.

Yamen yari amaze imyaka 2 akina urusimbi ndetse bivugwa ko muri iyi myaka yari amaze gutakaza ibihumbi 100 by’amapawundi ndetse yigeze gushakirwa abahanga mu mitekerereze kugira ngo acike ku rusimbi biranga.

Umuryango we wavuze ko uyu mugabo yahoranaga akamashini kamwereka uko intego zihagaze (odds),ndetse umuryango we wagerageje kumuganiriza ngo areke Casino biranga.


Yaman yiyahuye nyuma yo kuribwa n’izi mashini

Ibitekerezo

  • Buri mwaka hiyahura abantu 800 000 bagapfa.Abagerageza bikanga ni 200 000.Bakoresha cyane cyane kwirasa,umugozi cyangwa uburozi.Tujye tumenya ko abantu bapfa bashobora kuzongera kubaho.Bizagenda gute?Nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40,abantu bapfuye bumvira imana izabazura ku munsi w’imperuka,ibahembe ubuzima bw’iteka mu isi nshya cyangwa mu ijuru bivugwa muli 2 petero 3:13.Nubwo benshi batabyemera,nta buhanuzi bwa Bible butajya buba.Iteka buraba.Abantu bashidikanya,kimwe n’abanyabyaha,ntabwo bazazuka ngo babe muli paradizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa