Umugabo w’imyaka 47 witwa Loti Siame ukomoka mu cyaro cy’ahitwa Sansamwenje mu ntara ya Muchinga,yafashwe ari gusambanya ihene,bimutera ubwoba niko kujya mu ishyamba arimanika arapfa.
Nyuma yo gufatwa ari gusambanya ihene,Loti yabwiwe ko agomba kuriha nyirayo ihene 2 nk’igihano,aho kubikora ahitamo kujya mu ishyamba yimanika mu giti arapfa.
Umuyobozi wa Polisi mu ntara ya Muchinga, James Masiye,yabwiye abanyamakuru ko Loti yasanzwe mu giti yiyahuye nyuma y’aho abaturage bari bamaze kumufata ari gusambanya ihene.
Yagize ati “Twakiriye amakuru ko uwitwa Loti Siame yasanzwe mu giti yimanitse akoresheje umugozi ukomeye cyane nyuma yo gufatwa ari gusambanya ihene.”
James Masiye yavuze ko uyu mugabo yiyahuye nyuma yo gutegekwa n’umuyobozi wo mu gace yari atuyemo ko agomba kuriha ihene 2 nyiri ihene yafashwe ari gusambanya.
Uyu mugabo Siame yamaze iminsi yarabuze nyuma yo gukora urugendo rw’ibirometero 2 uvuye aho yari atuye,aba ariho yiyahurira.Abaturage basanze umurambo we waratangiye kubora.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *