skol
fortebet

Umuganga yakatiwe gufungwa imyaka 175

Yanditswe: Thursday 25, Jan 2018

Sponsored Ad

Umuganga wahoze akurikirana ubuzima bw’ikipe ya Olempike Larry Nasser yakatiwe gufungwa imyaka 175 ashinjwa gusambanya abakobwa b’abakinnyi bari muri iyo kipe.
Muri urwo rubanza abamushinja ni 160 berekanye ibyemeza mu gihe Nasser we yemera amakosa 10 gusa.
Yari asanzwe afungiye icyaha cyo gusanganwa amafoto y’abana barimo barasambanywa aho yari yakatiwe imyaka 60. Larry Nasser, umuganga yahoze akurikirana ubuzima bw’ikipe olempike ya Amerika
Umushinjacyaha Rosemary Aquilina yabwiye (...)

Sponsored Ad

Umuganga wahoze akurikirana ubuzima bw’ikipe ya Olempike Larry Nasser yakatiwe gufungwa imyaka 175 ashinjwa gusambanya abakobwa b’abakinnyi bari muri iyo kipe.

Muri urwo rubanza abamushinja ni 160 berekanye ibyemeza mu gihe Nasser we yemera amakosa 10 gusa.

Yari asanzwe afungiye icyaha cyo gusanganwa amafoto y’abana barimo barasambanywa aho yari yakatiwe imyaka 60.

Larry Nasser, umuganga yahoze akurikirana ubuzima bw’ikipe olempike ya Amerika

Umushinjacyaha Rosemary Aquilina yabwiye urukiko ko ashimishijwe cyane n’uburyo urubanza rwaciwemo kubera ibyo Nasser yakoze kandi ko yifuza ko byaba n’isomo ku bandi.

’Nshaka ko uguma muri gereza ubuzima bwawe bwose’. N’ibyo umushinjacyaha yatangaje nyuma y’urubanza.Umwe mu bakoranye ibyo byaha n’uyu muganga yatangaje ko nawe yagakwiye guhanwa kuko babikoranye.

Mbere y’uko akatirwa, uwari uyoboye kaminuza ya Michigan (MSU), aho Nasser yarangirije imirimo hagati y’umwaka wa 1997 na 2016, yahise yegura

Lou Anna Simon yari amaze imisi asabwa gutanga ubuhamya

Umugore witwa Simon yahakanye yivuye inyuma ko kaminuza ya Michigan itigeze imenya ibyerekeye ibyo bikorwa bigayitse ariko ko yananiwe no gufata umwanzuro.

Mu itangazo yatanze yavuze ko abahohotewe bakwiye gusabwa imbabazi ko n’ubwo uwo muganga yemewe n’amategeko adashobora gukora ibintu nk’ibyo yitwaje ko abavura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa