skol
fortebet

Umugeni wakoze ubukwe bw’idorali 1, yahaye inama abakobwa bashidukira abanyamafaranga

Yanditswe: Thursday 23, Feb 2017

Sponsored Ad

Umugore witwa Ann Mutura washyakanye na Wilson, bagakora ubukwe bwatwaye idorali rimwe mu gihugu cya Kenya, yavuze ko yakunzwe n’abagabo bafite amafaranga ndetse banamusabaga ko bakora ubukwe ariko we akaza gufata umwanzuro wo kutemera kubera ko yabonaga n’amahoro azagirira mu rugo.
Aba bombi basezeranye mu minsi ishize bakoresheje idorali rimwe. Ni ubukwe bwakwirakijwe ku mbuga nkoranyambaga, maze bamwe biyemeza gufasha uyu muryango bagakora ubukwe bwisumbuyeho, aho bakoresheje angana (...)

Sponsored Ad

Umugore witwa Ann Mutura washyakanye na Wilson, bagakora ubukwe bwatwaye idorali rimwe mu gihugu cya Kenya, yavuze ko yakunzwe n’abagabo bafite amafaranga ndetse banamusabaga ko bakora ubukwe ariko we akaza gufata umwanzuro wo kutemera kubera ko yabonaga n’amahoro azagirira mu rugo.

Aba bombi basezeranye mu minsi ishize bakoresheje idorali rimwe. Ni ubukwe bwakwirakijwe ku mbuga nkoranyambaga, maze bamwe biyemeza gufasha uyu muryango bagakora ubukwe bwisumbuyeho, aho bakoresheje angana n’ibihumbi 35 by’Amadorali.

Bakoze ubukwe bw’agatangaza bagenda mu modoka, nyamara mbere bagiye n’amaguru

Ikinyamakuru edaily cyandikirwa mu gihugu cya Kenya, cyagiranye ikiganiro kirambuye n’uyu mugore wemeye gushakana n’umugabo udafite amafaranga menshi mu gihe yashoboraga guhitamo uzamufasha gukora ubukwe bwiza.

Aha bari mu byiteguro yo gusezerana nyuma y’uko hakusanyijwe andi mafaranga

Iki kinyamakuru kivuga ko, ubwo bansagaga uyu mugore mu rugo yari mu mirimo itandukanye ngo ni umugore uvuga make kandi wiyubaha mu buryo bugaragarira buri wese.

Ann Mutura w’imyaka 23 y’amavuko, umutambukanyi wa Wilson w’imyaka 27 y’amavuko, yatangaje ko kwemerera umukunzi we bagakora ubukwe bwatwaye idorali rimwe atari uko yari abuze abasore bamushakaga ahubwo ko yashakaga umugabo bazunga ubumwe bageze mu rugo.

Anavuga ko uko Wilson w’umukene bashakanye yazaga kumutereta ari nako abanyamafaranga bazaga kumugezaho umushinga w’ubukwe ariko akabona abo bose bafite amafaranga batazashobokana.

"Ndakubwiza ukuri abo basore bafite amafaranga bazaga kundeba bakanyizeza ibitangaza by’ubukwe, bakambwira ko tuzakora ibirenze ariko narabyanze uzi impamvu? Hari bamwe mu bagabo bafite ibintu by’agaciro ndetse n’amafaranga ariko ugasanga ni wa muntu uhorana umushiha kuburyo no kugirango mwumvikane byakugora.Ibyo nabitekerejeho nsaga nta mahoro nzagira ariko nemeranyaga n’umutima wanjye ko Wilson w’umukene tuzabana akaramata nta nduru mu rugo.
"- ANN

Uyu mugore avuga ko nta gano y’amafaranga ishobora gutuma ahindura ibyo yari yateguye gukora mu buzima bwe.

"Buri muntu wese agira ibyo agenderaho kandi buri wese afata ibyemezo bye uko abishaka. Niba wigenga mu gufata ibyemezo ndatekereza ko nta cyatuma uva kucyo wiyemeje cyane cyane iyo ushikamye kucyo wizera kuri njye amafaranga uko yaba angana kose ntashobora guhindura icyemezo nafashe."

Yabajijwe inama yaha urubyiruko rw’abakobwa bashidukira abafite amafaranga bakumva ko bazakora ubukwe ari uko babonye umusore uzakora byose ndetse ushobora gutunga umuryango w’iwabo.

Ann avuga ko guhitamo umugabo utagakwiye kugendera ku mafaranga atunze

Yagize ati "Yaba abagore cyangwa abagabo bazagukoresha kubera amafaranga, bakwereke amafaranga menshi ariko nureba neza uzasanga bashaka ku gukoresha byako kanya ubundi nibaguhaga bagute utangire kwicuza.... Hari n’abagore bakurikira amafaranga ku bagabo babona ashize bagafata utwabo bagataha. Kuri njye rero mbona urukundo ari rwo rwa mbere, urukundo ruherekejwe n’amafaranga ntiruramba."

Asoza ikiganiro n’iki kinyamakuru yabwiye abagore bamaze gushaka ko kwihanganirana mu rukundo ariyo nkingi ikomeye mu buzima. Yavuze ko aho kugirango umugabo wawe umwange kubera ko n’amafaranga afite wagakwiye gutera intambwe yambere umusanga mugafatanya kuyashaka ngo Imana izabanze mu rukundo rwanyu mbere y’uko mugira undi mwiyambaza.

Gusezerana kwabo kwakwiye isi yose biciye ku mbuga nkoranyambaga, bituma abanya Kenya benshi bifuza kubafasha. Ni ubukwe bwaranzwe n’amarira menshi kuva ku musore kugera ku mugeni.

Amafoto uyu musore yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook , yavuzweho n’abantu benshi bamwe bavuga ko Imana yaciye inzira, abandi babifuriza urugo rwiza no gutera imbere.

Imodoka yari itwaye abageni yari yanditseho amazina y’aba bombi. Basezeranye imbere y’Amategeko, umugeni arapfukama ahanagura inkweto z’umugabo we amushimira urukundo yamukunze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa