skol
fortebet

Umugeni yabenze umugabo we ku munsi w’ubukwe kubera kunanirwa kwishyura ideni

Yanditswe: Sunday 17, Jun 2018

Sponsored Ad

Umugore witwa Harriet Butler, w’imyaka 32 ukomoka ahitwa Dorset mu Bwongereza yabenze umugabo we ku munsi w’ubukwe kubera kunanirwa kwishyura aho bwagombaga kubera.

Sponsored Ad

Uyu mugore ufite abana 2, yamenye amakuru mu gitondo cy’umunsi nyirizina w’ubukwe ko umugabo we Kevin Rogers w’imyaka 41, atarishyura aho bagombaga gukorera ubukwe ahita abwira abavandimwe n’inshuti ko ubukwe bugomba gusubikwa ndetse atari bubwitabire kubera ko umugabo we yanze kwishyura ideni.

Harriet wabenze umugabo we ku munsi w’ubukwe kandi bafitanye umwana

Uyu mugore yahise yiyambarira ikanzu yari yaguze amapawundi 900 ahamagara gafotozi wagombaga kubafotera mu bukwe amufata yambaye ikanzu ahita yigira mu kabare kunywa agasembuye.

Nubwo uyu mugore afitanye n’uyu mugabo umwana w’imyaka 2, yanze ko bakora ubukwe kubera kutishyura aho ubukwe bwagombaga kubera ndetse umugabo we yamuhishe ko atarishyura.

Uyu mugabo wari ufite ikibazo cy’ubukungu kubera ko ubucuruzi bwe bwagendaga biguruntege,yavuze ko yabwiwe ko agomba kwishyura aho ubu bukwe bugomba kubera gusa umutima we ubabaye kubera ko umugore we yamwanze ku munota wa nyuma.

Ibitekerezo

  • Ngiyi impamvu aba Fiyanse bagomba kwirinda kuryamana.Umwe mu ba Fiyanse ashobora kubenga Fiyanse we mbere y’ubukwe.Abakobwa baryamana n’aba Fiyanse babo mbere y’ubukwe,bikunze kubabaho.Kandi iyo bakubenze mwararyamanye,urababara cyane,ndetse bamwe bariyahura.Ikirenze ibyo,bibabaza imana itubuza gusambana.
    Ikibabaje nuko aba Fiyanse hafi ya bose baryamana mbere y’ubukwe.Byakabaye byiza aba Fiyanse badatinze gukora ubukwe.Kugirango batazagwa mu cyaha cy’ubusambanyi.Nubwo benshi batabyemera,imana izarimbura abanyabyaha bose ku munsi w’imperuka (Yeremiya 25:33).Ntacyo bimaze kwishimisha ukora ibyo imana itubuza,hanyuma ukazapfa ntuzuke ku munsi w’imperuka.Nukugira ubwenge buke,upinga imana yaguhaye sex ngo uzayihe uwo muzatera igikumwe gusa.
    Birababaje kubona abasambanyi ari millions and millions.Bakabyita ngo ni "ugukundana".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa